Umva Radio

Ibidasanzwe mu bitangazamakuru byo mu Rwanda byakozwe na Isango Star inezeza abakunzi bayo

Yanditswe kuya 18-12-2017 saa 04:28' Print

Mu mpera z’icyumweru dusoje Isango Star yateguye ibitaramo byo gusangira iminsi mikuru n’abakunzi bayo bo mu ntara zinyuranye aho yatumiye abahanzi banyuranye ibi bitaramo bikaba byari byagizwemo uruhare kandi n’abafatanyabikorwa ba Isango Star aribo : KIWUNDO ENTERTAINMENT, BRALIRWA,PAX –PRESS,MARINA BELLA SOLON ndetse na HILLSIDE SCHOOL.

Ibi bitaramo byo gusangira iminsi mikuru n’abakunzi ba Isango Star byiswe ‘HashTag Tours’ byatangiriye mu mujyi wa Kayonza ahitwa East Land Hotel kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ukuboza 2017 ahagaragaye ubwitabire bwari hejuru cyane kandi ku bantu b’ingeri zose.

Usibye Kayonza iki gitaramo cyakomereje i Nyamata muri Connect Bar. ku cyumweru taliki ya 17 Ukuboza 2017 aho wabonye ubwitabire bwinshi bw’abakunzi b’isango ndetse bakaba barakiranye Isango Star ibyishimo byinshi abatuye umujyi wa Nyamata bishimiye abahanzi bari baje kubasusurutsa aha I Nyamata abantu bari benshi cyane.

Muri ibi bitaramo kandi hanabereyemo umuhango wo guha ibihembo abakunzi ba Isango Star byagaragaye ko bagiye bakurikirana ibiganiro bya Isango Star aba babonye ibihembo nyuma yo kubazwa ibibazo ku biganiro bica kuri Radio Isango Star bakabitsinda bakabona guhabwa ibyo bihembo.

Ibi bitaramo byatangiye taliki ya 15 ukuboza bisozwa taliki ya 17 ukuboza 2017 bikaba byaratangiraga ku i saa cyenda z’amanywa. Kwinjira byari igihumbi cy’amafaranga y’u Rwanda (1000frw) mu gihe abahanzi bataramiraga abakunzi ba Isango star ari ; Diplomate, Riderman, Nasson, Evanny bo mu Rwanda na Vampino umuhanzi w’icyamamare muri Uganda ndetse na Miss Erica umuhanzikazi w’Umurundikazi ukorera muzika ye mu Rwanda kimwe n’abandi benshi.

Isango Star iki akaba ataricyo gitaramo ikoresheje uyu mwaka kuko mu kwezi kwa Gashyantare uyu mwaka nabwo yakoresheje igitaramo cyo kwizihiza umunsi w’abakundanye bakunze kwita (St Valentin) ikaba yaragikoreye muri HillTop Hotel muri iki gitaramo kikaba cyarasusurukijwe n’umuhanzikazi Butera Knowless,ubuyobozi bwa Isango Star bukaba bwavuze ko budahagarikiye aha mwene ibi bitaramo ngo ko buzakomeza kugezaho ibyiza nk’ibi abakunzi bayo bayihoza ku mutima.

Inkuru Assiat Mukobwajana

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU