Umva Radio

NIRDA iravuga ko igiye guha amahugurwa abavuzi gakondo ndetse ikanabubakira n’inganda ntoya zikora imiti

Yanditswe kuya 14-12-2017 saa 12:55' Print

Ikigo cy’ubushakashatsi n’iterambere ry’inganda mu Rwanda(NIRDA) kiravuga ko kugeza ubu mu miti ikorwa n’abavuzi gakondo mu Rwanda bayikorana umwanda ndetse ngo nta n’ubwo baramenya neza kugena ingano yibishobora kuvura umuntu bashyira muri iyo miti.

Ni kenshi hakunze kugararagara cyane ku mpapuro zikwirakwizwa mu bantu zigaragaza umuvuzi gakondo runaka avuga ko avura hafi indwara zose zibaho. Ibi biri mu byatumye hari abatangira gukemenga ubushobozi bwabo mu kuvura ndetse bamwe bakavuga ko ari uburyo bwo kwishakira amaramuko.

Usibye n’impungenge zagaragazwaga n’abaturage kuruhande rw’ikigo cy’ubushakashatsi n’iterambere ry’inganda mu Rwanda NIRDA cyo kinagaragaza ko kugeza ubu abavura gakondo hari ubumenyi bwinshi bataragira. Dr.Nyombayire George ushinzwe ubushakashatsi n’iterambere mu kigo NIRDA we anagaragaza ko mu miti bakora abenshi bayikorana umwanda ndetse ko batarabasha kumenya igipimo cyibishobora kuvura umuntu.

Uku kutamenya ibipimo no gukora imiti mu buryo butajyanye n’igihe ikigo NIRDA kibigaragazamo ingaruka mbi ku buzima bw’abantu no kuba byatera ubundi burwayi. Kuruhande rw’abahagariye ubuvizi gakondo mu Rwanda kuba hari intege nke zivugwa mu buvuzi bwabo ntibabihakana gusa bakagaragaza ko ahanini biterwa no kudahabwa ubumenyi bwisumbuyeho nk’uko byavuzwe na Bwana Gafaranga Daniel ukuriye ubuvuzi gakondo mu Rwanda.

Uku gusa no gusaba amahugurwa kuruhande rw’abavuzi gakondo ngo ni gahunda n’ubusanzwe itegenyijwe kubagenerwa gusa kuruhande rw’ikigo NIRDA ngo ni igikorwa bazahera kubafite ubushobozi bwo kuba bafashwa, Dr. Nyombayire George ushinzwe ubushakashstsi n’iterambere mu kigo NIRDA nanone yavuze ko nubwo aba bahabwa amahugurwa azahabwa ababifitiye ubushobozi atari ugupfa guhugura bose mu kivunge.

Ku ikubitiro ikigo NIRDA kubufanye na kaminuza y’u Rwanda n’izindi nzego bakaba bahuguye abavuzi gakondo bagera kuri 85 aho bari guhugurwa mu buryo bwo gutegura no gutunganya imiti bavurisha usibye n’ibi ikigo NIRDA ngo kiratenganya no kububakira inganda nto zizabafasha gukomeza kwita ku bihigwa bimwe na bimwe bakoreshaga mu buvuzi ngo biri kugenda bizimira.

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU