Umva Radio

Dr Eugene Mutimura abaye minisitiri wa 10 ugiye kuyobora minisiteri y’uburezi guhera mu mwaka w’2003.

Yanditswe kuya 7-12-2017 saa 12:05' Print

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku munsi wejo n’ibiro bya ministre w’intebe , bigaragarako muri minisiteri y’uburezi habayeho impinduka kubayobozi bakuru bayo , aho iyi minisitere yashinzwe Dr Eugene MUTIMURA aza asimbura Dr Musafiri Papias Malimba.

Iyi minisitere n’imwe muzikunze kumvikanamo impinduka nyinshi mugihe gito ugereranyije n’izindi nk’uko bivugwa n’abagize inteko ishingamategeko y’u Rwanda
Kuruhande rwabamwe mubadepite , baravuga ko izi mpinduka zahato nahato muri iyi minisiteri zishobora kuba zitera ingaruka ku ireme ry’uburezi mu Rwanda bigatuma usanga iri reme ry’uburezi rigenda ritakaza umwimerere waryo.

Naho kuruhande rwa gouvernoma y’u Rwanda , ngo izimpinduka zikorwa hagamijwe kunoza no gushakira iterambere uru rwego rw’uburezi.

Ministre w’intebe Dr. Ngirente Edouard , yabigarutseho mu cyumweru gishize ubwo yari imbere y’inteko ishingamategeko imitwe yombi avuga ko kuba leta yagenda ihinduranya abayobozi muri minisiteri y’uburezi baba bashaka kureba ko ibitagenda neza muri iyi minisiteri byagenda neza.

Iyi ministere y’uburezi kuva mu mwaka wa 2003 imaze kuyoborwa n’abaministre icumi , burumwe azwiho kuba hari impinduka yagiye azana murururwego haba mu mashuli abanza, ayisumbuye ndetse naza kaminuza Dr Eugene Mutimura ,ubu niwe kuyobora iyi minisiteri.

Inkuru ya Assiat Mukobwajana

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU