Umva Radio

Urwego rw’umuvunyi rurasaba abikorera kujya batanga amakuru kubagaragaweho kwaka no gutanga ruswa

Yanditswe kuya 7-12-2017 saa 11:20' Print

Ubwo urwego rw’Umuvunyi rwagiranaga ibiganiro n’abikorera ku giti cyabo barebera hamwe ingamba zafatwa mu gukumira ruswa n’akarengane uru rwego rwasabye abikorera gutunga agatoki ababaka ruswa ndetse nabayikoresha mu mirimo yabo nubwo abikorera batungwa agatoki nabo ariko barahamya ko n’abayobozi nabo babigiramo uruhare ndetse bakabirenganiramo.

Ubusanzwe ruswa n’icyaha kimungu ubukungu bw’igihugu ndetse kikanadindiza n’iterambere ry’igihugu. Ni muri urwo rwego muri iki cyumweru cyahariwe kurwanya ruswa,urwego rw’umuvunyi rwateguye ibiganiro hagati yarwo n’abikorera ku giti cyabo mu gukumira ikibazo cya ruswa, aho bagarutse cyane kuri ruswa n’akarengane bikomeje kugaragara mu baturage no ku ruhande rw’ubuyobozi.

Bamwe mu bikorera ndetse n’abayobozi bashinzwe urugaga rw’abikorera mu turere dutandukanye bagize icyo bavuga kuri iki kibazo cya ruswa n’akarengane bagaragaje ko no mu nzego za leta ruswa n’akarengane bikunze kugaragaramo.

Umuvunyi mukuru wungirije akaba ashinzwe kurwanya ruswa n’akarengane Madamu YANKURIJE Odette muri iyi nama yasabye ko habaho ubufatanye n’abikorera, kuburyo bajya batunga agatoki uwatanze ruswa nuwayihawe bityo bikabafasha gukumira iki kibazo.

Amadosiye 82 harimo 29 yari yaratangiye gukurikiranwa mu mwaka wa 2015-2016. Iri n’iperereza ku makuru ya ruswa rigaragazwa rikaba ryarakozwe n’urwego rw’umuvunyi.

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU