Umva Radio

Abashoramarib’imiturirwa y’ubucuruzi barahangiyishijwe no kubona abazikoreramo

Yanditswe kuya 6-12-2017 saa 11:13' Print

Abashoye amafaranga menshi mu nyubako zigerekeranye nk’amazu akorerwamo ibintu bitandukanye cyane ubucuruzi mu mijyi baravuga ko hakiri ikibazo cy’ubwitabire bw’abantu bakorera muri aya mazu bakiri bake cyane mu myanya ihera yo hejuru kuri bene izi nzu z’imiturirwa.

Inyubako yiswe umukindo Center iherereye ku Gisozi muri Kigali, ni umuturirwa w’abashoramari bishyize hamwe ari 13, twaganiriye na Bwana Rudasingwa Jean Baptiste akaba ari umuhuzabikorwa w’iyi nzu y’ubucuruzi atubwirako n’ubwo iyi nzu yabo itarabona abantu bayikoreramo ngo ubone ko huzuye ariiko bafite icyizereko abantu bazaza kuyikoreramo bakuzura ngo icyo cyizere bagishingira kuri gahunda y’umujyi wa Kigali yasabye abantu bose bakorera ubucuruzi mu mazu yo kubamo ko bajya mu mazu y’ubucuruzi.

Umujyi wa Kigali mu minsi ishize mu rwego rurimo no gushakira abafite iyi miturirwa abakiriya, uherutse gutanga itangazo rivuga ko wahaye iminsi ntarengwa abantu hamwe n’ibigo byigenga bigikorera mu mazu yo guturamo kuyavamo kandi ko uzabirengaho aho yakoreraga hazafungwa.

Bwana Ikoribyayo Emmanuel we twamusanze aho akorera muri umwe mu muturirwa uri hafi na gare nkuru ya Kigali aho akorera hejuru, yatubwiye ko abakiriya kubabona bikigoranye cyane mu myanya yo hejuru we yavuze ko gukorera mu mazu yo hejuru birimo ingaruka nyinshi cyane yo kubura abakiliya kandi batanga umusoro mwinshi kuko ngo usanga batanga umusoro ungana n’uwabakorera hasi ibyo bigatuma bafunga ubucuruzi bwabo kuko bigoranye kubona umusoro kandi utunguka.

Ubu haribazwa ngo none ko ahatari hake imiturirwa y’ubucuruzi usanga igikeneye abantu bayijyamo ba nyirayo babyitwaramo gute igihe hataraboneka abahuzura gusa banyiri aya mazu bakomeje batubwira ko hakiri icyizere ko abantu bazaboneka uko iminsi izagenda ishira ndetse ko bazagerageza kuganira hagati ubwabo nk’abatunze ayo mazu bakagira ingingo bazagenda bahurizaho kubijyanye n’ubukode bwa bene ayo mazu.

Inkuru ya Jerome Uwiragiye

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU