Umva Radio

Minisitiri w’ibidukikije Dr. Vincent Biruta yasabye inzego zishinzwe iteganyagihe kuzajya zigeza amakuru anoze ku baturage

Yanditswe kuya 6-12-2017 saa 10:34' Print

Minisiteri y’ibidukikije iravuga ko inzego zishinzwe iteganyagihe mu Rwanda bakwiye kuzajya bageza amakuru y’itegenyagihe ku baturage ndetse no muburyo bashobora kuyasobanukirwa kugira ngo babashe kuyakoresha uko bikwiye bayabyaza umusaruro.

Ibi minisiteri y’ibidukikije yabigarutseho mu gihe hari bamwe mu bahinzi bagaragaza ko aba amukuru bahabwa n’ikigo cy’itegenyagihe mu Rwanda aba ahabanye n’ibyo babona ndetse ko ngo hari nabamwe bayumva gutyo gusa ariko ntibayiteho.

Ni kenshi bamwe mu bahinzi bakunze kugaragaza ko ibyo bumva bitangazwa n’ikigo cy’itegenyagihe mu Rwanda biba ntaho bihuriye nibyo babona , abenshi bakagaragaza ko hari ubwo baba bizeye ko imvura izagwa izaba ari nziza nyamara nyuma ugasanga ibangirije imyaka. kuruhande rw’iki kigo cyo kikavuga ko byibura mu byo baba batangaje hejuru ya 80% biba ari ukuri .

Gusa kugeza ubu hari benshi mubahinzi bakigaragaza ko ibyo ikigo cy’igihugu cy’itegenyagihe gitangaza hari abamaze kubitera icyizere ndetse ko ngo hari nababyumva kuko byanyuze mu bitagaza makuru gusa.

Kuruhande rwa minisiteri y’ibidukikije yo igaragaza ko kuba u Rwanda rwabashije kubona ubushobozi bwo kuba bwabona ayo makuru iyi ari intabwe ya mbere yo kwishimira gusa kuri ubu ngo hakwiye kurebwa uburyo ayo makuru agomba kugera ku baturage ndetse akanatangwa mu buryo bwumvikana buri muturange ashobora kuyisobanurira.

Nk’uko byavuzwe na minisitiri w’ibidukikije Dr Vincent Biruta ko leta ifite ubushobozi bwo gutanga amakuru nyayo y’iteganyagihe ariko ikibazo kikaba kiri kubatanga ayo makuru batayasobanurira neza abahinzi kugirango nabo babe bafite amakuru basobanukiwe Dr Vincent Biruta kandi yasabye ikigo gishinzwe iteganyagihe kujya gisobanura neza byimbitse ayo makuru y’iteganyagihe.

Ni ingamba kuruhande rw’ikigo cy’igihugu cy’itegenyagihe nabo bavuga ko kuri ubu bari kugifataho ngo barebe uburyo barushaho gusobanurira abifashisha amakuru batangaza ,aho ngo kuri ubu bari kuganira n’abagenerwabikorwa babo mu nce zitandukanye ngo barebe uburyo bo bifuza ko ayo makuru yazajya abageraho nk’uko byatangajwe na Bwana John Ntaganda Semafara umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu cy’itegenyagihe.

Kugeza ubu iki kigo ngo kimaze guhugura byibura abarenga ibihumbi maganatanu bo mu turere 17 ,kuruhande rw’iki kigo bavuga ko bazagera muri buri karere aho ngo bizeye ko aba bahuguwe bazafasha n’abandi gusobanukirwa neza n’amakuru atangazwa n’iki kigo.

Inkuru ya UWE Herve.

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU