Umva Radio

Abatuye umujyi wa Kigali barinubira amatara yo mu mihanda ayobora abagenzi yapfuye atuma habaho impanuka za hato nahato

Yanditswe kuya 6-12-2017 saa 09:06' Print

Bamwe mubakoresha imihanda ya hano mu mujyi wa Kigali baravugako kuba amatara ayobora abantu mu masangano y’imihanda yarapfuye, ngo biteza impanuka ndetse ngo bikabaviramo gukerererwa kubwo kubura uko bambuka imihanda.

Iki ni ikibazo kigaragara mu masangano y’imihanda yo mubice bitandukanye by’umujyi wa Kigali, aho usanga ayamatara ayobora abakoresha iyi mihanda atagikora, kabone n’ubwo hari aho aya matara akora ariko kuyubahiriza kuri bamwe bikaba bigisaba izindi mbaraga.

Bamwe mu baturage batubwiye ko kuba hari aho mu mujyi wa Kigali, aya matara atagikora ngo bamwe muribo bibateza ibibazo bikomeye cyane birimo n’impanuka bakomeza bavuga ko iki ari n’ikindi kintu kandi gituma batinda mu mayira bigatuma bagera ku macumbi yabo batinze.

Kubw’ibi bibazo byo byokerererwa, ndeste bakaba banabura ubuzima kubera ibi byapa bidakora, abaturage twaganiriye bakomeje batanga icyifuzo cy’uko ayo matara yapfuye yagakwiye gusimbuzwa kugirango bidakomeza kujya bibakereza.

Umujyi wa Kigali ufite munshingano gushyiraho no kubungabunga ibi bikorwaremezo, urizeza ko bagiye gusimbuza aya matara ayobora abagenzi.Parfait Busabizwa ni umuyobozi w’umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu yatubwiye ko icyo bari kwitaho cyane ari uburyo bwo gusimbuza ariya matara ayobora abagenzi ku buryo bwihuse.

Umujyi wa Kigali kandi uravuga ko hari gahunda yo gutumiza mumahanga ubwoko bushya bw’amatara ayobora abagenzi mumasangano y’imihanda yo mumujyi wa Kigali, kandi ngo bazanoza n’uburyo bwo kuyabungabunga, mu rwego rwo guca burundu iki kibazo.

Inkuru ya David Nzabonimpa

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU