Umva Radio

Abayobozi b’ibitangazamakuru baravuga ko batazigera narimwe bemeranya na RDB ku itegeko ryo kubishyuza igihangano mugihe bagicuranze

Yanditswe kuya 6-12-2017 saa 04:55' Print

Bamwe mubayobozi b’ibitangazamakuru baravuga ko batazongera gukoresha ibihangano by’abanyarwanda kuko ngo ikigo cy’igihugu cy’iterambere kibasaba kwishyura abahanzi kandi ibihangano byabo ntacyo bibinjiriza.Abahanzi bo bakavugako iki cyemezo ntangaruka cyagira kumwuga wabo. RDB iravuga ko izakomeza kwigisha kugira ngo buri muntu amenye inshingano ze muri iki gikorwa.

Iri ni itegeko bivugwa ko rigamije guteza imbere abitwa abahanzi bose bo muri iki gihugu, kugira ngo nabo banatange n’umusanzu wabo mubukungu bw’igihugu. Ibi bigasobanurwa ko ukoresha umutungo muby’ubwenge wabandi agomba kwishyura nyirawo. Naho uwiyitiriye cyangwa agakoresha igihangano cy’abandi muburyo bunyuranije n’iri tegeko agomba gushyikirizwa ubutabera.

Ikigo cy’igihugu cy’iterambere kivuga ko Itangazamakuru ari rumwe munzego zigomba kubahiriza iri tegeko. Ariko bamwe mubakora uyu mwuga siko babibona.Bwana Ildephonse Sinabubariraga aka ari umuyobozi wa Radio Ishingiro kubwe aravuga ko batazigera narimwe birengera iki gikorwa cyo kwishyura ibihangano by’abahanzi akavuga ko ahubwo igihe bizaba byemejwe burundu icyo bazakora ari ugusiba ibihangano by’aba bahanzi muri liste y’ibindi bihangano ahubwo bagashaka ibiganiro biteza imbere igihugu bisimbura ibi bihangano akaba aribyo bazajya bakora ku bitangazamakuru byabo.

Mugihe hibazwa ngo ese ko abayobozi b’ibitangazamakuru bavugako ntacyo bungukira mubihangano by’abanyarwanda, baramutse bashyize mubikorwa iki cyemezo kuburyo budasubirwaho, ntibishobora kuba imwe munzira y’iherezo ku iterambere ry’abahanzi mu rwanda ?Ngarambe francois Xavier ni umuhanzi we yavuze ko kuba ibitangazamakuru byafata icyemezo cyo kutazongera gucuranga ibihangano byabo ntacyo bibatwaye na gito .

Usibye abakora umwuga w’uburirimbyi, n’abanditsi b’ibitabo baravugako icyi cyemezo cya bamwe mubayobozi b’ibitangazamakuru kidashoboka.

Kubwo kuba inzego zitandukanye zifata iri tegeko nk’umutwaro utari ngobwa, bityo bakanafata ingamba zikomeye, ikigo cy’igihugu cy’iterambere kirizeza ko iri tegeko rizasobanuka mu gihe kcya vuba ibyo byatangajwe na Bwana Blaise Ruhima, umuyobozi ushinzwe kwandika imitungo muby’ubwenge muri RDB.

Iri tegeko rivuga ko Umutungo muby’ubwenge ubyarira imyungu nyirawo mugihe cyose ariho, na nyuma kumyaka 50 apfuye.

Inkuru ya David Nzabonimpa.

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU