Umva Radio

Mu Rwada ibikoresho bidahagije bisimbura amashashi atakemewe kuri ubu ahenshi biracyasa n’ibihangayikishije

Yanditswe kuya 5-12-2017 saa 12:46' Print

Uyu munsi ubwo Isango star yasuraga amasoko ya Kimironko ndetse n’irya Nyamirambo yaganiriye n’abaturage ku kibazo cy’ibyo abo bacuruzi bapfunyikiramo abaguzi babo iyo bamaze kubagurira,gusa abo bacuruzi batubwiye ko kubona ibyo bapfunyikiramo abaguzi babo bigoye kuko bihenze ngo ubusanzwe bakoreshaga envelope zabugenewe ariko ngo zirahenze cyane kuburyo batabona ubushobozi bwo kuzipfunyikiramo buriwese.

Ibi bikoresho bisimbura amashashi ku isoko bidahagije bifite ingaruka kuko ngo ubu aho kugura izi mpapuro zihenze bapfunyikamo bamwe mu bacuruzi bahitamo gukoresha ibindi bipapuro byanduye birimo n’ibyavuyemo Sima n’ibyo abanyeshuri banditseho mu ishuri kandi n’abahaha nibyo bakunda kuko n’ubundi zo zidahenze.

Twagerageje kubaza minisitiri w’ibidukikije Bwana Vincent Biruta icyo leta ibitekerezaho nyuma y’ingamba yafashe zidasubirwaho ku bijyanye no guca burundu amashashi none ubu ahatari hake wahagera ugasanga aracyakoreshwa bakanakubwira ko ibiyasimbura byo bisa n’ibidahari atubwira ko ugerageza gukoresha ayo mashashi abikora binyuranije n’amategeko bityo akazana urwitwazo ngo ibiyasimbura byarahenze ariko kuriwe ntiyemeranya nabo ko ibiyasimbura bihenze.

Ibikoresho bisimbura amasashi cyane abaturage bapfunyikamo ibyo bahashye ariko ubu usanga bikiri iyanga, Mu mwaka wa 2008, Leta y’u Rwanda niho yasohoye itegeko ribuza ikorwa, itumizwa, ikoreshwa n’icuruzwa ry’amasashi akoze muri pulasitiki.

Iri tegeko rinagena n’ibihano ku warirezeho birimo igifungo kiva ku mezi atandatu kugeza ku mwaka n’ihazabu iva ku bihumbi 100 kugera ku bihumbi 500 Frw cyangwa kimwe muri byo ku bakora cyangwa abakoresha aya masashi.

Ugurisha aya masashi we ahanishwa kuva ku ihazabu y’ibihumbi 10 kugera ku bihumbi 300 Frw, naho umuntu wese utabyemerewe ukoresha aya masashi aganishwa ihazabu iri hagati y’ibihumbi 5 n’ibihumbi 100.

Inkuru ya Jerome Uwiragiye

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU