Umva Radio

Abacururizaga mu muhanda baravuga ko kuba batakiwurimo byabaviriyemo inyungu ngo n’ubwo bagifite ubushobozi buke

Yanditswe kuya 5-12-2017 saa 11:51' Print

Bamwe mu bacururizaga mu muhanda batashoboye kujya mu masoko bagenewe bavuga ko nyuma yo guhindura imyumvire bakava mu muhanda babona inyungu zabyo gusa ngo ubushobozi buracyari buke nubwo umutekano ari wose.

Kuba bagaragaza ko umutekano bawufite muri aka gasoko ko hagati mungo aho begereye abaguzi babo ngo ntibihagije kuko igishoro cyabo kikiri hasi bitewe n’ibyo abaguzi babakeneraho.

Aha wakwibaza noneho niba ntacyo bibangamyeho kuba batagana amasoko bashyiriweho hirya no hino muturere gusa umujyi wa Kigali wo siko ubibona,aha Bwana Busabizwa Parfait umuyobozi w’umujyi wungirije ushinzwe ubukungu yavuze ko ntacyo bibangamyeho kuko n’ubundi amasoko yashyizweho ashobora kuba ari kure yabo bikaba byanabavuna mukuyakoreramo.

Busabizwa Parfait yagarutse kucyo kubaha ubufasha avugako ikikiri imbogamizi ari ukubabonera aho bakorera kandi hari n’abaguzi gusa ngo n’ibindi bizakorwa kubufatanye.

Kugeza ubu nyuma yuko hongewemo n ;imbarga za police y’igihugu muguhashya ubucuruzi bwo mumuhanda umujyi wakigali ugaragaza ko kugabanuka kwabwo biri kukigero cya 90%ngo nubwo hakiri bamwe bakihishahisha.

Inkuru ya Assiat Mukobwajana

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU