Umva Radio

Mu bushakashatsi bwakozwe na CNLG ku ngengabitekerezo ya Jenoside byagaragaye ko abantu bakuze aribo bayikwiza mu rubyiruko

Yanditswe kuya 4-12-2017 saa 12:22' Print

Komisiyo y’igihugu yo kurwanya jenoside iravuga ko nubwo hari byinshi byakozwe muguhangana n’ingengabitekerezo ya jenoside, ko iyi ngengabitekerezo isigaye mubakuze babiba murubyiruko,ariko bakavuga ko itegeko rishya rizarandura burundu iki kibazo mu banyarwanda.

Imyaka 23 irashize jenosode yakorewe abatutsi mu Rwanda ihagaritswe,muri iki gihe cyose u Rwanda rwashyize imbere gahunda zitandukanye zigamije guhana abayigizemo uruhare muburyo ubwo aribwo bwose, ndetse n’abagerageza gehembera ingengabitekerezo ya jenoside, bagamije gukoma munkokora urugendo rwo kunga abanyarwanda binyuze muri gahunda ya leta y’ubumwe n’ubwiyunge,kubw’izi ngamba zose inzego zitandukanye ziremeza ko ingengabitekerezo ya jenoside yagabanutse cyane.

Gusa ariko kugeza ubu bamwe bavugako hakiri ikibazo gikomeye cyo kuba iyi ngengabitekerezo ya jenoside hari ubwo ivugwa murubyiruko rwanavutse nyuma yayo,Komisiyo y’igihugu yo kurwanya jenoside nayo iremeza ko iki kibazo gihari murubyiruko rw’iki gihugu, ndetse banasobanura bimwe mubitera iki kibazo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’iyi komisiyo Dr. Jean Damascene Bizimana yavuze ko iyi ngengabitekerezo idaturuka mu rubyiruko ahubwo uru rubyiruko rubikura ku bantu bakuze bayisazanye harimo n’ababyeyi babo bakomeza kugenda bayicengeza muri abo bana bato,akomeza abwira ababyeyi ko nibatemera amateka y’igihugu ngo avugwe uko yabayeho ibi bitazakunda ko abana bato bamenya ukuri ku mateka y’igihugu cyabo ko ahubwo n’abo bana bashobora kuzakura bagoreka ayo mateka ariho hanavamo iyo ngengabitekerezo mu rubyiruko.

Komisiyo y’igihugu yo kurwanya jenoside kandi iremeza kandi iravuga ko itegeko ryari risanzwe rihana iki cyaha ryari ryoroshye cyane kuko ryavugagako ingengabitekerezo ya jenoside ari icyaha gikorerwa muruhame, ibi bigatuma abafite iyi ngenngabitekerezo bayigirishira abana mungo zabo. Arko iyi komisiyo iravuga ko itegeko rishya rizaca burundu iki cyaha,Dr. Jean Damascene Bizimana yasabye ko itegeko ryari ririho ryo kurwanya jenoside ryanozwa kugirango abahembera iyo ngengabitekerezo badakomeza kuyisakaza mu rubyiruko.

ku itariki ya 19 Mata 2016, komisiyo y’ igihugu yo kurwanya Jenoside yashyize ahagaragara, ubushakashatsi bugaragaza imiterere y’ingengabitekerezo ya jenoside mu myaka 20, ni ukuvuga hagati ya 1995 na 2015, imibare yabwo igaragaza neza ko ingengabitekerezo ya Jenoside yiyongereye mu gihe cy’ inkiko Gacaca, aho mu gihe cy’ imyaka 7 gusa hishwe abatangabuhamya, inyangamamugayo n’ abarokotse Jenoside bagera ku 137.

Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko Mu bantu 180 babajijwe muri ubu bushakashatsi, 16% bavuze ko ingengabitekerezo ya Jenoside igihari , Naho ubushakashatsi bwa komisiyo y’ igihugu y’ ubumwe n’ ubwiyunge bwo muri 2015, buvuga ko ingengabitekerezo ya Jenoside mu rwanda iri kukigero cya 27%.

Inkuru ya David NZABONIMPA

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU