Umva Radio

Urwego rw’umuvunyi ruravuga ruswa mu bucamanza ariko ngo bikaba bigoye kuyikumira

Yanditswe kuya 4-12-2017 saa 11:15' Print

U rwego rw’umuvunyi mu Rwanda ruravuga ko kugeza ubu bimaze kugargara ko mu rwego rw’ubucamanza harimo ruswa gusa ngo no kuyikumira cyangwa kuyirwanya kugeza ubu bigoranye cyane bigaterwa n’uko inzego zo ku rwego rw’ubucamanza zubatse ibi bituma habura ibimenyetso by’iyo ruswa.

Ibi byagarutsweho mu biganiro byahurije hamwe urwego rw’Umuvunyi,Police y’igihugu,urwego rw’ubushinjacyaha urwego rw’ubucamanza ndetse n’izini nzego zaba iza leta ndetse n’imiryango itari iya leta zifite aho zihurira no kurwanya icyaha cya ruswa.

Bimwe mu bigarukwaho n’inzego cyane iz’ubutabera mu kuba iki cyaha kikigaragara ndetse no kugikurikirana bikaba imbongamizi,ikiza ku isonga ngo n’ibura ry’ibemenyetso bifatika kuwaketsweho icyo cyaha,ikindi kigarukwaho nk’igitiza umurindi w’ibura ry’ibemenyetso ngo n’itegeko rihana iki cyaha aho bivugwa ko uwayitanze n’uwayakiriye bose bahanwa kimwe, ibi bituma bensi bayihishira.

Kuruhande rw’ urwego rw’umuvunyi Bwana Anastase Murekezi umuvunyi mukuru we yagaragaje ko kugeza ubu iki cyaha cya ruswa cyiganje mu rwego rw’ubucamanza ndetse ngo unakurikije imiterere y’uru rwego ngo biragoranye cyane kuba wayikumira cyangwa ngo unafate abo yagaragaweho.

Usibye no mu rwego w’ubucamanza si ubwambere humvikana mu nzego zigamije guhana no gukurikirana ibyaha hagaragayemo iki cyaha cya ruswa ,ibi ntibishobora kuba ariyo nzitizi ituma iki cyaha gikomeza gushinga imizi ndetse no kukirwanya bikaba byaba imbogamizi, ACP Jean Nepo Mbonyumvunyi ukuriye ishami ryo kurwanya ruswa muri police avuga ko ibyo bitatuma iki cyaha kidakumirwa ndetse akanagaraza ko kuba bicaye mu biganiro n’inzego zirebwa n’iki kibazo biri mu ntabwe ya mbere yo kuyirwanya.

Aha kandi banagagaraje ko kuba u Rwanda rwarihuje n’ibindi bihugu byo mu karere ibi biha icyuho banyiri kwakira ruswa kubona aho bahugira, gusa muri ibi biganiro byatagijwe binateganyijwe ko no mu minsi iri mbere hazabaho no kuganira n’izindi nzego zitadukanye haba abanyamadini urubyiruko n’abandi batadukanye harumvikanamo gushyira imbere no gusangizanya amakuru kuri iki cyaha nka kimwe mu bizabafasha kuyikurikirana no kuyikumira.

Inkuru ya UWE Herve

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU