Umva Radio

Mu gihe isi izirikana umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya indwara ya Sida RBC yavuze ko hari abaturage badakozwa ibyo kwipimisha Virus ya SIDA

Yanditswe kuya 1er-12-2017 saa 13:00' Print

Mu gihe isi izirikana umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya indwara ya Sida mu Rwanda ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima kiravuga ko hakiri abantu bangana na 24% abagabo hamwe n’abagore 16% aba bose batazi uko bahagaze.

Baravuga ko iki ari ikibazo ariko hashyizweho ingamba zo gupima abantu mu buryo butanduka, iki kigo kiravuga ko insanganyamatsiko igira iti twipimishe virusi itera sida kandi ko kuwuyifite gufata imiti ari ubuzima burambye.

Twaganiriye n’abaturage mu mujyi wa Kigali ahazwi nk’isoko rya Nyamirambo mu murenge wa Rwezamenyo muri Nyarugenge ariko nyuma yo kuganira nabo twasanze bigisa ariko nk’ibigoye kuri bamwe kwipimisha iyi ndwara.

Dr. Jean de Dieu NDAGIJIMA NTWALI ni umukozi ushinzwe kurinda ababyeyi kwanduza abana bavuka mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima mu Rwanda RBC yagize inama atanga avuga ko kuba abantu bamwe batipimisha ngo bamenye uko bahagaze baba bari kwangiza ubuzima bwabo kuko mu gihe baba babana n’ubwo bwandu ubuzima bwaho buhazaharira kandi bagakwiye kubimenya mbere bagatangira gufata imiti hakiri kare.

Imibare y’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima mu Rwanda bavuga ko ubwandu mu gihugu kuri virusi ya Sida buri kuri 3%.

Baravuga ko kandi iyi ndwara aho usanga ubwandu bwayo buri hejuru cyane ari mu bakora umwuga amategeko y’u Rwanda atemera abenshi bita uburaya, cyangwa kwicuruza aho muri aba usanga ubwandu buri kuri 45%.

Itariki ya 1 z’ukwezi kwa 12 ni umunsi isi yahariye kurwanya icyorezo cya Sida mu Rwanda ibikorwa byo kurwanya iyi ndwara byatangijwe na Minisiteri y’ubuzima itangiza uburyo bushya bwo kwipimisha iyi ndwara bafata amacandwe akajya mu muti hanyuma ibisubizo bikaboneka.

Mu kwezi kwa munani uyu mwaka ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima mu Rwanda cyabwiye umunyamakuru wa Isango Star ko buri mwaka Leta, abafatanyabikorwa n’abandi ibikorwa bijyanye no guhashya indwara ya Sida bitwara hafi miliyoni 200 z’amadorali buri mwaka.

Inkuru ya Jerome Uwiragiye

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU