Umva Radio

Abaturage bafata inkunga y’ingoboka baravuga ko gutinda kuyibona bibateza ubukene

Yanditswe kuya 1er-12-2017 saa 11:31' Print

Bamwe mu bagenerwabikorwa bafata inkunga y’ingoboka muri gahunda ya VUP baravuga ko iyi nkunga ibageraho itinze,bigatuma babaho nabi.

Nikenshi hakunze kugaragara hamwe na hamwe ubukererwe kubahabwa inkunga y’ingoboka,ibi ngo biri mubituma aba bayihabwa babaho nabi bitewe n’uko ariyo ahanini baba barambirijeho twasuye abaturage bo mu Karere ka Ngoma basanzwe bahabwa iyi nkunga ngo batubwira ko nabo bafite iki kibazo ndetse kikaba kibagoye cyane ngo kuko bituma bahura n’inzara kubera kubura ikibatunga.

Twagerageje kuganiriza abayobozi mu karere ka Ngoma tubabaza ku bijyanye n’iki kibazo abaturage bavuga ko kibaremereye,Bwana Muhirwa Fabien umuyobozi ushinzwe kurengera abatishoboye muri aka Karere yatubwiye ko iki kibazo cyakemuriwe muburyo bwo kubaha aya mafaranga buri kwezi mugihe bayahabwaga mugihembwe.

Gahunda ya VUP yatangiye mu mwaka wa 2008 igamije kuzamura abanyarwanda bari bakennye cyane ikaba arinayo ikubiyemo iyi nkunga y’ingoboka ihabwa abari muzabukuru batishoboye,mu karere ka Ngoma kugeza ubu harabarirwa abagenerwa bikorwa b’iyinkunga y’ingoboka 2446 basanzwe, naho abemejwe bashya bakaba bagera kuri 997.

Inkuru ya Assiat Mukobwajana

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU