Umva Radio

Minisitiri w’intebe yagiranye ikiganiro n’inteko ishingamategeko barebera hamwe uruhare rw’uburezi mu bukungu bw’igihugu

Yanditswe kuya 1er-12-2017 saa 10:34' Print

Minisitiri w’intebe mu Rwanda Dr ngirente Edouard yavuze ko ihindagurika rikunze gukorwa muri gahunda z’uburezi mu Rwanda ngo riterwa n’uko hari ibyo baba basanze bikwiye kongerwamo kuburyo byateza imbere uburezi mu Rwanda baba batarashyizemo mbere bashingiye ku bikenewe ku isoko ry’umurimo.

Ni mu kiganiro minisitiri w’intebe Dr Ngirente Edouard yagiranye n’inteko ishingamategeko imitwe yombi harebwa uruhare rw’uburezi mu kubaka igihugu gifite ubukungu bushingiye ku bumenyi.

Mubyo minisitiri w’intebe yagaragarije abagize inteko yagaragaje ko kugeza ubu mu Rwanda ababarirwa ku mpuzandego ya 31% nta bumenyi buhagije kubijyanye n’ibikenewe ku isko ry’umurimo bafite,ibi ngo byerekana ko byibura 69% by’abari mu kazi aribo bashobora gutanga umusaruro nkenerwa.

N’imibare yateye abagize inteko ishingamategeko kwibaza niba ubumenyi butangwa hari aho buhurira n’ireme ry’uburezi ngo nacyane ko hari abo usanga bari mu mirirmo ihabanye nibyo baba barize cyangwa ibi ntibibe biterwa n’impinduka zihora zishyirwaho mu burezi.

Kuruhande rwa minisitiri w’intebe we yagaraje ko ku mpamvu zo guteza imbere uburezi bwo mu Rwanda ngo muri gahunda zishyirwaho iyo basanze hari ikibagiranye ngo nibwo usanga iyo ngingo yongerwamo naho ngo kuba hari abakora ibihabanye nibyo bize kuruhande rwa Dr girente edouard minisitiri w’intebe mu rwanda we ngo ntagishya abibonamo ngo kuko kuba umuntu yabura akazi kajyanye n’ibyo bize ntibyamubuza gukora akazi yaba abona hafi kuriwe agasanga ahubwo abakora akazi katajyanye n’ibyo bize ariko bakagashobora abibonamo ubuhanga bafite.

Iyi mibare igaragazwa itanga ishusho y’uko ubumenyi bukenewe ku isoko ry ‘umurimo ndetse n’ubumenyi abari mukazi bafite mu Rwanda ntijya kure n’imibare yasohotse muri Raporo ya World Economic Forum yo mu 2017 yagaragaje ko 62% by’abatuye isi bose ari bo bafite ubumenyi n’ubushobozi bujyanye n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo, inerekana ko 38% ari abantu bafite impano zitabyazwa umusaruro.

Gusa muri iki kiganiro n’abagize inteko ishingamategeko minisitiri w’intebe yumvikanye agagaraza ingamba zigiye gushyirwa mu bikorwa kuburyo ubukungu buzamuka bushingiye ku bumenyi.

Inkuru ya UWE Herve

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU