Umva Radio

Inzego za leta ndetse n’ihuriro ry’imiryango itari iya leta zatangiye ibiganiro ku kibazo cy’ingurane ku butaka.

Yanditswe kuya 30-11-2017 saa 12:31' Print

Uyu munsi kuwa kane taliki ya 30 ugushyingo 2017 inzego za Leta mu Rwanda, abaturage hamwe na sosiyete sivile batangiye ibiganiro bikomeye byo kwiga ku kibazo cy’ingurane y’ubutaka idahagije ihabwa abaturage mugihe leta ishaka ku bimura bitewe n’ibikorwa igiye kuhakorera izi mpande zose zagiranye ibiganiro zavuze ko zishaka ko iki kibazo cyarangira burundu.

Ubusanzwe ingingo yo kwimura abaturage ku hagomba kujya ibikorwa bifitiye igihugu cyose akamaro hamwe na hamwe iyi ngingo ntabwo yakunze gushimisha abaturage kubera rimwe na rimwe uburyo bikorwamo ndetse byagera no ku ngurane abaturage bahabwa ugasanga iratinze cyangwa abaturage birasa n’aho bayibuze.

Muri make nk’ubu imibare y’ikigo cy’ubushakashatsi n’ubusabane bigamije amahoro (IRDP) mu Rwanda ku bushakashatsi cyakoze ku mikoreshereze y’ubutaka ariko cyane ku kwimura abaturage ku nyungu rusange kirerekana ko uburyo bwo guhuza ibikorwa bijyanye n’aho abaturage bagomba kwimurwa ku nyungu rusange hamwe n’amategeko y’uko biba bigomba gukorwa abaturage bagera kuri 71.8% bishimira iyi ngingo ariko noneho byagera ku giciro abaturage bahabwa iyo bagiye kwimurwa, impozamarira n’ibindi ho abatishimiye iyi ngingo barangana na 28.2%.

Dr. Eric Ndushabandi umuyobozi w’Ikigo cy’Ubushakashatsi n’Ubusabane Bigamije Amahoro (IRDP) aravuga ko kuga ingurane abaturage ari ibintu bitari bikwiye kujya bitinda kuko ngo gutinda kwabyo nibyo bituma abaturage nabob agenda binubira amafaranga bahabwa kuko ngo uko batinda kubaha ingurane ariko agiciro baba barahaye ubutaka bwe kagenda kagabanuka bigatuma rero babyinubira,ibi nibyo usanga hirya no hino abaturage bimurwa n’ingurane bahabwa usanga abatari bake bafiteho ikibazo.

Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu mu Rwanda nayo ntihakana ko koko usanga hari ibibazo bivuka mu ngurane zihabwa abaturage ku butaka bimuweho ariko igisubizo ngo ni mu mikoranire y’abaturage n’inzego,naho Bwana Yves Bernard Ingabire Umuyobozi mukuru muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe igenamigambi we yatubwiye ko igenagaciro rikorwa mugihe umuturage atabashije kumvikana n’abari kumuha ingurane kandi iyo bigeze kuri iyo ngingo leta ari inshingano zayo kuba ihari kugirango ibashe kubafasha bose ari uguranirwa n’utanga ingurane kugirango hatagira uhutazwa.

Kuba abaturage usanga batishimira uburyo bahabwa ingurane z’ubutaka kuhagomba kujya ibikorwa rusange, inzego z’ihuriro ry’imiryango itari iya leta mu Rwanda zivuga ko iki ari ikibazo kigomba gushakirwa igisubizo nk’uko twabitangarijwe na Bwana Sekanyange Jean Leonard akaba ari umuvugizi w’ihuriro ry’imiryango itari iya leta mu Rwanda.

Kuri aba baturage barimo n’abafite ibi bibazo bijyanye n’ingurane z’aho abaturage bimurwa ku nyungu rusange, inzego bwite z’ubutegetsi bwa Leta,ihuriro ry’imiryango itari iya leta mu Rwanda hamwe n’itangazamakuru batangiye urugendo rw’ibiganiro ku muti w’iki kibazo.

Inkuru ya Jerome Uwiragiye

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU