Umva Radio

Inteko ishingamategeko yanenze abayobozi batanga raporo ko ibibazo by’abaturage byakemutse kandi batamerewe neza

Yanditswe kuya 30-11-2017 saa 11:27' Print

Mu nama nyunguranabitekerezo yabereye munteko ishingamategeko yahuje urwego rw’igihugu rw’imiyoborere n’inzego zitandukanye, byagaragaye ko abaturage bafite ibibazo bikomeye cyane binadindiza imibereho myiza yabo, ariko abayobozi bagatanga raporo zigaragaza ko byakemutse kandi ntacyo babikozeho,muri iyi nama urwego rw’umuvunyi rwasabyeko hakwiga uburyo bunoze bwo gukora ibyiciro by’ubudehe,naho minsiteri y’ubutegetsi bw’igihu yo yavuzeko hakenewe ubufatanye bw’inzego zitandukanye.

Kubaka Leta iharanira imibereho myiza y’abaturage no gushyiraho uburyo bukwiye kugirango bagire amahirwe angana mu mibereho yabo, ni rimwe mu mahame remezo 6 akubiye mungingo ya 10 y’itegekonshinga rya repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015.

Inzego nkuru z’iki gihugu ziremeza ko leta yakoze ibishoboka byose kugira ngo umunyarwanda ashyirwe mu cyiciro kijyanye n’ubushobozi bwe, binyuze mubyiciro by’ubudehe,ibi bigafasha abaturage bari mubyiciro by’abaturage bakennye kurusha abandi koroherezwa kubona service zitandukanye zirimo uburezi n’ubuvuzi.
Bamwe mu baturage bavuga ko uburyo bashyirwa muri ibyo byiciro hari ubwo budahuza n’ubushobozi nyakuri bw’umuturage, bityo bigateza bamwe kubura ubufasha ahubwo ngo bugahabwa abatabukwiriye.

Aha abagize inteko nshingamategeko bagarutse kumpamvu ibi bibazo bitarangira mubaturage, nk’uko Depite Begumisa Safari Theoneste yabwiye itangazamakuru ko hari abayobozi bajijisha aribyo yise gutekinika bakavuga ko ngo bakemuye ibibazo by’abaturage kandi muby’ukuri abaturage batajya bababona baje kubakemurira ibibazo barangiza bagatanga raporo ku bayobozi babakuriye.

Urwego rw’umuvunyi rugezwaho bimwe muri ibi bibazo rwavuzeko ubudehe burimo ibibazo bikomeye ariko banatanga n’uburyo bishobora gukemurwa burundu.
Umuvunyi mukuru Bwana Anastase Murekezi we yavuze ko mutuelle de santé itakemura iki kibazo cyo kuvuza abantu batishoboye yonyine asaba inteko ko hakwigwa uburyo ibindi bigo by’imari byajya bitanga umusanzu muri mutuelle kugirango biyunganire mu kuvuza bariya baba batishoboye.

Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu nayo ntinyuranya n’ibivugwa n’aba bayobozi, ariko iravuga ko izindi nzego zose zigomba korohereza abaturage kubona service zishimangira imibereho myiza yabo, aho kugira ngo batege amakiriro kubyiciro by’ubudehe,mu ijambo rye Dr. Mukabaramba alivera umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe imibireho myiza y’abaturage we yasabye abari muri iyi nama ko bashishikariza inzego za leta zose mu guhuriza hamwe kugirango ubukene buhashywe ngo kuko ntabwo urwego rumwe rwa leta rwakwifasha uru rugamba rwo guhashya ubukene.

Ibi bibazo binakurura imanza ngo byatumye urwego rw’umuvunyi rugira ibirarane by’imanza ibihumbi bibiri,ngo ibi kandi bikaba biterwa na ruswa yashinze ibirindiro munzego z’ibanze

Inkuru ya David Nzabonimpa.

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU