Umva Radio

Polisi irasaba abantu barindira umutekano abahanzi(bodyguard)ko bagomba gushaka ibyangombwa bibemerera uwo mwuga

Yanditswe kuya 29-11-2017 saa 11:48' Print

Muri iki gihe bamwe mu bahanzi bo mu Rwanda usigaye usanga iyo bagiye mu bitaramo bitandukanye cyangwa ahari imbaga nyamwinshi y’abantu, bakunze kugendana n’abasore b’ibigango bavuga ko babacungira umutekano.

Twifuje kumenya impamvu n’ikigenderwaho kugirango umuhanzi afate icyemezo cyo kugendana n’umusore w’ibigango umucungira umutekano,tuvugana n’umwe mu bahanzi ariwe Bruce Melody yatubwiye ko burya ngo umuntu ashobora kugira abatamukunda mu kazi ke akora akaba ariyompamvu bashaka abantu babarinda twaganiriye kandi n’umusore umucungira umutekano ariwe bodyguard mu rurimi rw’icyongereza maze we atubwira ko we arinda umuntu uri wigenga ariwe uba yamuhaye akazi ariko atarinda rubanda muri rusange.

Nyuma yo kuvugana n’umwe mu basore b’ibigango bakora aka kazi, twavuganye n’umuvugizi wa polisi y’igihugu ACP Theos BADEGE tumubaza niba ubu buryo aba basore b’ibigango bakoramo buzwi cyangwa se bwemewe avuga ko ibi bintu nubwo babikora babikora bunganira inzego z’umutekano ariko hari ibyo basabwa kuzuza kugirango bakore aka kazi ngo ariko ntabwo kugeza uyu munsi bari babikemura kuko ngo ibyangombwa bagomba guhabwa byo gukora ako kazi ntabyo bafite polisi ikavuga ko bitemewe kubikora mugihe batarabona ibyo byangombwa basabwa.

Ubu buryo bwo kuba umuntu yacungirwa umutekano mu buryo bwihariye, umuvugizi wa polisi y’igihugu yadutangarije ko ari uburyo bwiza kandi bwuzuzanya n’akazi ka polisi y’igihugu,ubu buryo kandi ngo bukaba bwakorwa na buri muntu wese mu gihe abyemerewe cyangwa se abifitiye ubushobozi.

Inkuru ya Diane Umulisa

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU