Umva Radio

Abadepite ntibemeranya na minisiteri y’imali n’igenamigambi ku itegeko ryo kujya hasorerwa amazu yo guturamo

Yanditswe kuya 29-11-2017 saa 11:29' Print

Kuri uyu wa gatatu ubwo minisiteri y’imari n’igenamigambi yagezaga kunteko ishinga amategeko umushinga w’itegeko rigena imisoro y’umutungo utimukanwa, abadepite bavuzeko bidakwiyeko inzu umuntu abamo isoreshwa kurusha inyubako z’ubucuruzi kandi ntacyo yinjiza.

Ibi byagarutsweho ubwo abadepite munteko ishingamategeko y’u Rwanda bagarukaga kubushakashatsi bwa minisiteri y’imari n’igenamigambi , kumushinga w’itegeko rivuguruye rigena inkomoko y’imari n’umutungo by’inzego z’ibanze ; ahanini bishingiye kumisoro y’imitungo itimikanwa, iyimitungo ikabamo ubutaka, n’inyubako zitandukanye.

Minisiteri y’imari n’igenamigambi yavuzeko hari amavugurura yakozwe mu rwego rwo gufasha inzego z’ibanze kwishakamo umutungo,iyi minisiteri yagaragaje ko muri uyu mushinga amazu y’ubucuruzi azajya asora 0.5 % buri mwaka naho inganda zigasora 0.1 %,iyi ni imibare itigeze ihinduka kuko ari nayo yari mu itegeko ryariho,ibi ngo bikaba bigamije gukurura abashoramari mu gihugu.

Kurundi ruhande, abadepite ntibavuze rumwe n’iyi minisiteri kucyemezo yafashe cyo gukuba inshuro icumi kumusoro w’inzu zo kubamo kandi ngo ntacyo zinjiriza banyirazo,naho minisiteri y’imari n’igenamigambi yo ngo ntibona ko kwaka umusoro w’ikirenga kunzu babamo nk’ikibazo gikomeye cyane.

Muri iyi misoro igomba gutunga inzego z’ibanze, ubutaka butarengeje ha 2 ntibuzajya busora, naho ngo uzaba afite uburenze ubuteganywa n’iteka rya minisitiri w’intebe ngo azajya abusorera 50% y’agaciro kabwo,umuturage kandi ufite ubutaka budakoreshwa uyu mushinga w’itegeko uteganya ko azajya abusorera inshuro ebyiri, utabishoboye ngo azajya abugurisha, gusa ariko abadepite basabye ko zimwe muri izi ngingo zajya zishingira kubushobozi bw’abanyarwanda aho kugereranya n’ibihugu by’amahanga bidahuje ubushobozi n’iki gihugu.

Inkuru ya David Nzabonimpa

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU