Umva Radio

Nduba abaturage baturiye ikimoteri barasaba umujyi wa kigali kubakiza icyo kimoteri kuko kibangamiye ubuzima bwabo

Yanditswe kuya 29-11-2017 saa 10:07' Print

Nyuma yaho umujyi wa Kigali ufatiye umwanzuro wo kwimura ikimoteri cya Nduba gikusanya ibishingwe byose bya Kigali, bamwe mu baturage baturiye iki kimoteri ariko abahasigaye bongeye kubwira Isango Star ko babayeho nabi kubera cyo kandi ko bayobewe igihe nyirizina gishobora kwimuka hagasibwa kuburyo hakorerwa ibindi.
Haraciye igihe kinini umujyi wa kigali wijeje abaturage baturiye ikimoteri cya nduba mu mujyi wa kigali kuhimuka bakahava kubera umunuko ukomeye hamwe n’amasazi menshi aturuka muri icyo kimoteri.

Kuri ubu iyo ugeze kuri iki kimoteri hari bamwe mu baturage umujwi wa kigali wabariye bari batuye hafi yacyo barimutse,ikibazo ariko hari abandi baturage bo batabariwe nabo basigaye mu nkengero z’iki kimoteri neza munsi yacyo,ubwo twageraga muri rumwe mu ngo zitandukanye zihatuye tuganira nabo batubwiye ko nabo batazi igihe iki kimoteri kizahavira iyo urebye uburyo aba baturage batuye aho usanga babangamiwe cyane n’ amasazi menshi atuma mu ngo zabo.

Ingaruka z’iki kimoteri n’ubwo hari abimuwe ariko abahasigaye hafi baracyahura n’ingaruka zikomeye kuburyo usanga abenshi bashobora kuhandurira indwara ziturutse ku mwanda ngo kuko uzanga ibiryo bitumwaho amasazi amazi nayo bakoresha ajyamo iyo myanda yose abaturage bagasaba umujyi wa Kigali kwimura icyo kimoteri cyangwa se niba bidashoboka bo bishyurwe bave aho hantu.
Umunyamakuru wa Isango Star yagerageje kuvugana n’ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali ku kibazo kijyanye n’umunsi ikimoteri cya nduba gishobora kwimurwa burundu ariko batubwira ko igihe gihamye kitaramenyekana.

Madame Muhongerwa Patricie umuyobozi wungirije w’umujyi wa Kigali ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yatubwiye ko badateganya kuba bakwimura iki kimoteri vuba ariko ngo icyo umujyi wa Kigali uri gukora ni ukugenda wimura buhoro buhoro abaturage baturiye icyo kimoteri mu gihe umushinga wo kukihimura utaratekerezwaho.

Gusa iki kibazo kijyanye n’ikimoteri cya Nduba kimaze imyaka gisaba kwimurwa ariko na n’ubu bitarakunda kandi ubona giteje inkeke cyane mu baturage.

Inkuru ya Jerome Uwiragiye

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU