Umva Radio

RDB yananiwe kwisobanura imbere y’inteko ishingamategeko ku kibazo cyo guha akazi abantu badakwiriye kugahabwa.

Yanditswe kuya 29-11-2017 saa 09:15' Print

Bamwe mu badepite bo mu nteko ishingamategeko komisiyo y’imibereho myiza batumije ikigo cy’igihugu cy’iterambere bakibaza uburyo bunyuranije n’amategeko cyakoresheje uyu mwaka mugukoresha abakozi batujuje ibyangombwa ndetse no kuzamura bamwe muntera .

Mubusobanuro bwatanzwe n’uwaje ahagarariye ikigo cy’igihugu cy’iterambere,byagaragaye ko komisiyo y’imibereho myiza umutwe w’abadepite itayanyuzwe aho bamwe mubadepite bakomeje bagaragaza mubibazo byabo ko n’ubundi byakozwe binyuranije n’amategeko.

Mubyagaragajwe n’uwari uhagarariye RDB Mark Nkurunziza ushinzwe ingengo y’imari n’abakozi muri iki kigo yavuze ko abakozi bamwe bagumye mu myanya yabo gusa bakaza gukorerwa igenzura bakanemezwa ko bakomeza gukora kugirango akazi katazapfapfana.

Nyuma y’ibi ngo uku gutsimbarara kubakozi nibyo byavuyemo kwica amategeko agenderwaho mu gushyira abakozi mu kazi muri leta ibi bikaba byababaje abadepite kugeza ubwo babwiye uwari uhagarariye RDB ko abo bantu bakomeza gutsimbararaho ari kimwe n’abandi bongera kumwibutsa ko ataribo banyarwanda bonyine bari muri iki gihugu ko n’abandi bahari kandi bashobora gukora ako kazi.

Ashimangira ukwica amategeko Madame Angeline Muganza umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo ishinzwe abakozi ba leta avuga ko banyuranije n’itegeko kuko hari n’impamvu yatumye habaho gushyira imyanya ku isoko mugihe aba batsimbarara kubakozi bahamaze igihe.

Mu gusoza ibi biganiro byarimo ibisobanuro bisa nkaho bitanyuze komisiyo ntamwanzuro wafatiwemo bitewe nuko uwari woherejwe guhagararira ikigo ntabubsha abifitemo hamezwa kuzasubukurwa ku itariki 6/12 umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu cy’iterambere yiyiziye.

Inkuru ya Assiat MUKOBWAJANA.

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU