Umva Radio

Minisitiri w’ubutabera mu Rwanda Bwana Johnston Businjye yerekanye aho urwego rw’abavoka mu Rwanda rugeze

Yanditswe kuya 27-11-2017 saa 10:35' Print

Minisitiri w’ubutabera mu Rwanda Johnston Businjye yerekanye aho urwego rw’abavoka mu Rwanda rugeze yatangiye avuga ko mu mwaka w’1994 mu gihugu hari ubucamanza budahagije ahanini burimo n’ibikorwa bya ruswa, Minisitiri w’Ubutabera mu gihugu aravuga ko ubu umubare w’abavoka bari mu rugaga bavuye kuri 37 none bageze ku 1200.

Naho Me Karangwa Vicent, umwe mu banyamategeko 37 bashinze urugaga rw’abavoka mu Rwanda mu mwaka w’1997 wanahawe umudali na minisiteri y’ubutabera, yavuzeko kuri ubu abanyamategeko biyongereye mu Rwanda.

Kurundi ruhande ariko nubwo abanyamategeko mu Rwanda bibumbiye mu rugaga rw’abavoka biyongereye hari ingingo nayo yakunze kugaragazwa ko abanyamategeko hari imanza zikomeye banga kuburana cyane izifitanye isano na politiki.

Me Antoinette Mukamusoni, umunyamategeko akaba n’umwe mu bigeze kunganira ishyaka riharanira demokrasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda, Rwanda Democratic Green Party mu kirego iri shyaka ryaburanagamo na Leta y’u Rwanda rishaka ko itegeko Nshinga ingingo 101 idahinduka, ikirego ubuyobozi bw’iri shyaka bwabanje kuvuga ko hari abanyamategeko bahakanye ko batakiburana ariko uyu Me Antoinette Mukamusoni we yakomeje avuga ko kuba yaraburanye uru rubanza ntakibazo nagito yigeze ahura nacyo ahamya ko ntanuwigeze amukoraho.

Kuba hari ingingo yuko haba hari abanyamategeko bataburana imanzazimwe na zimwe kubera ko zikomeye urugaga rw’abavoka mu Rwanda siko rubibona Me. Julien Kavaruganda uyobora urugaga rw’abavoka aravuga ko nta mucamanza wigeze ahakana kujya kunganira abantu bafite ibyaha birebana na politiki ubwe asanga ntakibazo abacamanza bafite cyo kuba bakunganira abantu baregwa ibyaha bikomeye birebana na leta.

Mu myaka 20 ishize urugaga rw’abavoka mu gihugu rugiyeho kuva muri 97 abarushinze 37 bahawe igihembo cy’umudali na minisiteri y’ubutabera batubwiye ko ubutabera kuva mu myaka ya 94 kuzamura babona ko habaye impinduka mu bijyanye no guteragura abanyamategeko b’umwuga, abashinjacyaha hamwe n’abacamanza nabo bakora kinyamwuga.

Inkuru ya Jerome Uwiragiye

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU