Umva Radio

Abadepite ntibavuga rumwe na guverinoma ku bijyanye n’umushinga mushya w’itegeko rihana icyaha cyubusambanyi bwakozwe n’umwe mu bashakanye

Yanditswe kuya 27-11-2017 saa 10:20' Print

Abadepite bagize Komisiyo ya politiki uburinganire n ubwuzuzanye hagati y’abagore n’abagabo mu nteko ishingamategeko ntivuga rumwe na guverinoma ku bijyanye n’umushinga mushya w’itegeko rihana icyaha cyubusambanyi bwakozwe n’umwe mu bashakanye aho abadepite bavugako umufatanyacyaha wakoze ubusambanyi n’umwe mu bashakanye nawe aba akwiye guhanwa, mu gihe guverinoma yo ivuga ko iki ari ikirego gishingiye ku kutubahiriza amasezerano y’ubushyingiranwe hanyuma uwagizweho ingaruka mu bashakanye akaba yarega uwo bashakanye.

Kuri uyu wa mbere ubwo Abadepite mu nteko ishinga amategeko bagezwagaho umushinga mushya w’ amategeko ahana mu Rwanda bahawe ibisobanuro ku bihano bishya birebana n’ibyaha by’ubusambanyi cyane cyane ku bashakanye,aha rero abadepite bagaragaje impungenge zitandukanye kuri ayo mategeko ahana aho hari n’ibyo bagaragaje ko bumva byakongerwamo aribyo gufatira igihano umuntu bafashe arimo gusambana n’umugore w’abandi cyangwa umugabo w’abandi .

Ku ruhande rwa Maitre UWIZEYIMANA EVODE umunyamabanga wa leta ushinzwe itegeko nshinga n’ andi mategeko wari uhagarariye guverinoma we yavuze ko ubufatanyacyaha mu gihe hakozwe ubusambanyi ku bashakanye butarebwa kuko ngo isezerano riba ryarabaye hagati y abantu babiri ntawundi uba ugomba kubizamo.

Mu Rwanda itegeko ngenga rigenga amategeko ahana ibyaha rivuga ko ubusambanyi ari imibonano mpuzabitsina ikozwe n’umuntu uwo ariwe wese uyikoranye n’undi muntu aciye inyuma uwo bashakanye, kugeza ubu abahamwe n’iki cyaha bakaba bahanishwaga igihano kuva ku mezi atandatu kugeza ku mwaka umwe.

Inkuru ya Carine UGIRUMURERA

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU