Umva Radio

Abaturage ntibavuga rumwe na HDI ku mushinga wo guhindura itegeko ryo gukuramo inda Zitateganijwe

Yanditswe kuya 27-11-2017 saa 10:00' Print

Mu gihe abagize inteko ishingamategeko bari gusuzuma uburyo bakoroshya itegeko riha ubureganzira igitsina gore gukuramo inda bamwe mu baturage baganiriye n’isango star bagaragaza impungenge ko ibi bishobora gutuma abantu bata umuco bakishora mu busambanyi ngo kuko baba bizeye ko mu gihe basamye gukuramo inda bizaborohera.

Gusa kuruhande rw’umuryango nyarwanda ushinzwe guteza imbere ubuzima HDI wo ugaragazako mu gihe iri tegeko ryorohejwe umubare w’abakuramo inda utakwiyongera ahubwo wagabanuka ibi ngo bakabishingira mu bushakshatsi bwakozwe mu bihugu byateye intabwe bikoroshya iri tegeko.

Iri ni itegeko ryavuguruwe mu mategeko y’ u rwanda mu mwaka wa 2012,aho byemejwe ko umuntu wemerewe gukuramo inda ari uwashyingiwe ku gahato,uwafashwe ku ngufu,uwatewe inda n’uwo mu muryango kugeza kugisanira cya 2 ndetse nuwo inda ishobora guhitana ntabwo byabanje kunyuzwa mu nkiko kuri ubu abagize inteko ishingamategeko bari kuvugurura.

N’ivugururwa abagize umuryango nyarwanda ushinzwe guteza imbere ubuzima HDI bavugako bivuza ko ryakorwa nk’uko byatangajwe na Sengoga christophe ushinzwe uburenganzira mu muryango HDI akaba yavuzeko ngo bashingiye ku bushakashatsi bwakozwe basanze abanyarwandakazi badakunze kugaragaza ibyababayeho bityo ngo ugasanga hari aho iri tegeko ribangamira uburenganzira bwabo kubwabo bakifuzako ryakoroshywa.

Gusa kuruhande rw’abaturage bo basanga uku koroshya iri tegeko ari nko gutiza umurindi abishora mu mibonano mpuzabitsina biringiye ko nibasama bazazikuramo ntakibazo,ku ruhande rw’abaturage baganiriye n’isango star bo ntibabikozwa baravuga ko ibi bizatuma ahubwo abana b’abakobwa bishora mu busambanyi cyane ndetse ntacyo bikanga bagasanga koroshya iri tegeko ahubwo byaba ari ugushyigikira ubusambanyi.

Kuruhande rw’umuryango HDI nk’uko byatangajwe na Bwana Kagaba Afrodis umuyobozi w’uyu muryango bo ngo ntibibonera mu ndorerwa nk’iyaba baturage yo ikaba ivuga ko ngo mu bushakashatsi bwakozwe mu bihugu iri tegeko ryorohejwe aho ngo inda zikurwamo zagabanutse.

N’itegeko u Rwanda rugendeye ku masezerano y’imaputo rwashyizeho umukono mu mwaka wa 2004 gusa rwifata ku ngingo yo kugena uburenganzira bwo gukuramo inda mu mwaka wa 2012 nibwo u Rwanda rwavuguruye ingingo iha uburenganzira gukuramo inda uwashyingiwe ku gahato,uwafashwe ku ngufu,uwatewe inda n’uwo mu muryango kugeza kugisanira cya 2 ndetse n’uwo inda ishobora guhitana gusa batabanje kunyura mu mategeko kuri ubu hari kurebwa uburyo izo nzira zavugururwa.

Inkuru ya UWE Herve

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU