Umva Radio

REMA iravuga ko abakora kuri za gasutamo bagomba kugira ubumenyi buhagije ku bidukikije

Yanditswe kuya 11-10-2017 saa 10:13' Print

Mugihe mu Rwanda hateraniye inama mpuzamahanga ihuza abakozi bakora kuri za gasitamo z’ibihugu bigize umuryango w’afurika y’iburasirazuba higwa uburyo bwo gukumira ibicuruzwa byangiza ibidukikije bitemewe.

Ikigo cy’igihugu cyo kubungabunga ibidukikije (REMA) kiravuga ko kuba abakozi bakorera kuri za gasutamo runaka badahugukiwe n’ibyakwangiza ibidukikije mu bicuruzwa byaba intandaro y’uko biva mubindi bihugu byarakuwe ku isoko bikazanwa nk’umwanda,ibibyagarutsweho na Eng.Coletha Ruhamya umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu kibungabunga ibidukikije.

Mubitabiriye iyi nama bo ngo hari uburyo basanzwe bakoragamo burimo ko ibibujijwe mugihe cy’ubugenzuzi habaho ukuriye gasutamo ariko bitabujije ko habaho n’inzobere muby’ibimera kugirango babazanye mugihe cyo gukumira ibi bibujijwe Allen Emmanuel Mang’ombe,umuyobozi ushinzwe ishyirwamubikorwa za gahunda ya gasitamo Tanzaniya uku niko yavuze uko dukora akazi kumipaka yacu ibyinjira byose mugihugu habaho umukozi ukuriye ibicuruzwa binjira kuri gasitamo ariko ntibibuza ko habaho n’inzobere kubijyanye n’ibimera kugirango hamenyekane ibyakwangiza ibidukikije,izo ziba ari inshingano z’inzobere mubidukikije cyane cyane kuri ibyo bibujijwe kuko niwe umenyesha ukuriye gasitamo ko byamerewe cg bitemerewe.

Gusa ngo banabona nyuma y’iyi nama barahamenyera byinshi birimo no kuba hari ibyinjiraga byangiza ibidukikije batari basobanukiwe bigiye kujya bikumirwa Allan Mang’ombe arakomeza nawe yakomeje agira ati Ndakeka nyuma yiyi nama turahamenyera byinshi kubyari byemerewe kwinjira nibitemerewe,ibi ndakeka bizafasha kurinda ibidukikije kuburyo bitangiraka kurita uko biri, aha birasaba ko rero ibintu binshi byakwangiza ibidukikije bihagarikwa.

Muri iyi nama ihuje ibihugu by’umuryango w’iburasirazuba bw’afurika harahugurwa abakozi ba zagasitamo haherewe kumasezerano mpuzamahanga agenga ibidukikije mugukumira ibicuruzwa bitemewe n’ibyakuwe kumasoko amwe namwe.

Mwihangane ayamajwi ntabashije kuboneka

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU