Umva Radio

Mu rubanza rw’abo mu muryango wa RWIGARA,Madame Adeline Rwigara yasabye ko Me Gatera Gashabana amubera umwunganizi.

Yanditswe kuya 11-10-2017 saa 08:40' Print

Urubanza ruregwamo abo mu muryango wa Nyakwigendera Rwigara ku rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge I Nyamirambo ya Kigali ruracyakomeje guhuruza imbaga y’abantu batandukanye bose bashaka gukurikira uru rubanza.

Byabaye ngombwa ko noneho kuri uyu wa gatatu polisi y’u Rwanda ikaza umutekano ku buryo bukomeye hano ku rukiko, basakaga buri wese ushaka gukurikirana uru rubanza kandi nta n’umwe uvuyemo baba abaturage basanzwe, abanyamakuru, aba diplomate b’abanyamahanga nabo bakurikiranye uru rubanza, abaturage basanzwe hamwe n’abandi bose bigoranye kumenya ibyo bashinzwe.

Hanze y’icyumba cy’iburanisha uru rubanza rurakurikiranwa hifashishijwe indangururamajwi(haut Parleur).

Iri buranisha rikaba rigeze ku munsi wa gatatu abaregwa bagezwa imbere y’ubutabera umucamanza yatangiye abaza niba Madame Adeline Mukangemanyi Rwigara yemera ibyo aregwa, nawe yasubije agira ati simbyemera, Diane Rwigara nawe ati simbyemera naho Anne Rwigara we ati na n’ubu biracyantungura ku byo banshinja.

Uru rubanza rwongeye kuvukamo inzitizi ikomeye kuko Madame Adeline Mukangemanyi Rwigara yabwiye urukiko ko dosiye ubwayo y’ibirego bashinjwa isaga impapuro Magana atandat,yavuze ko urubanza rwabo rukomeye bityo ko Me. Buhuru Pierre Celestin usanzwe uburana uru rubanza atashobora dosiye z’abantu batatu bose bityo ko, urukiko rwakumva icyifuzo cye abana be babiri bakaguma bunganirwa na Me. Buhuru naho we rukamuha umunyamategeko Me. Gatera Gashabana.

Iki ni icyifuzo umunyamategeko w’ubushinjacyaha yamaganiye kure, yavuze ko Me. Buhuru ari we watangiye yunganira aba baregwa bose guhera no mu bugenzacyaha bityo ko nta mpamvu na nke zo gushaka undi munyamategeko kuri Madame Adeline Rwigara,ubushinjacyaha buravuga ko uru rubanza ruramutse rwongeye gusubikwa ari amananiza y’abaregwa akomeye kandi ibi ubwabyo ari ugukinisha urukiko.

Me. Gatera Gashabana wifuzwa muri uru rubanza ni umwe mu banyamategeko bamenyerewe cyane mu Rwanda mu kibuga cy’abakora uyu mwuga nk’umwe mu bagiye baburana imanza ziremereye zirimo n’u Rwanda Madame Victoire Ingabire ufungiwe ibyaha birimo no gupfobya genocide.

Byabaye ngombwa ko urukiko ruhagarika imirimo yarwo rugafata akanya k’iminota 30 kugirango hafatwe icyemezo niba Me Gatera Gashabana Madame Adeline Rwigara yifuza ari we ugomba kumwunganira guhera i saa tatu hafi n’iminota 37 urukiko rwiherereyeeee, maze isaaa tanu n’iminota 11 nyuma y’isaha n’igice kirenga.

Nyuma y’aho urukiko rwagarukiye rwaje ruvuga ko rushingiye ku ngingo ya 18 mu itegeko nshinga rya repubulika y’u Rwanda riha uburenganzira busesuye bw’uregwa kubona ubwunganizi ko, Me Gatera Gashabana azaza mu rubanza akunganira Madame Adeline Rwigara.

Urukiko ariko rwatsembeye Madame Adeline Rwigara ku nzitizi yagaragaje ko ahabwa amafaranga make yo guhemba umwunganizi kuyo polisi yafatiriye ruvuga ko n’aya mafaranga akiri mu bimenyetso by’ubugenzacyaha rwahaye kandi igisa na gasopo cyangwa ukwihanangiriza kwa nyuma abaregwa ko, gusubika urubanza iyi nshuro ariyo ya nyuma rutegeka ko urubanza ruzasubukurwa kuri uyu wa gatanu itariki ya 13 z’ukwezi kwa 10 uyu mwaka.

Diane Rwigara w’imyaka 36 umukobwa mukuru wa Assinapol Rwigara wanashatse kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu ariko bikamunanira arashinjwa ibyaha birimo inyandiko mbimpano zirimo n’amasinya komisiyo y’igihugu y’amatora yavuze ko harimo n’abantu bapfuye bamusinyiye ashaka kwiyamamaza, arashinjwa kandi n’izindi nyandiko zirimo n’izo ngo yohereje ku kinyamakuru Jeune Afrique.

Madame Adeline Rwigara we ari nawe mubyeyi wa Dianne na Anne Rwigara arashinjwa ibyaha by’umugambi mubisha ku gihugu wo guteza imvururu hamwe n’imidugararo muri rubanda anakomeza ashinjwa icyaha cyihariye cy’ivangura hamwe no gukurura amacakubiri.

Urubanza byanzuwe ko ruzakomeza kuri uyu wa gatanu ku cyemezo cy’iminsi 30 y’ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo.

Inkuru ya Jerome Uwiragiye

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU