Umva Radio

RBC iravuga ko ibibazo birenze cyane mu kazi bishobora kumuviramo indwara zo mu mutwe

Yanditswe kuya 10-10-2017 saa 12:42' Print

Mu gihe ku isi yose hizihizwa umunsi mpuzamahanga wo kwita kubuzima bwo mu mutwe ikigo cy ‘igihugu gishinzwe ubuzima kivuga ko kugira ibibazo birenze cyane mukazi bishobora gutera ibibazo byo mu mutwe,aho ubushakashatsi bugaragaza ko abasaga 52% baba bafite ibibazo byo mu mutwe ariko ngo 70% kugeza kuri 90% mu bakozi baba bafite ibibazo binyuranye byo mu mutwe ,ibi iki kigo kirabitangaza, mu Rwanda uyu munsi ukaba ufite isanganyamatsiko ivuga ngo “ubuzima bwo mu mutwe ku mukozi n’umukoresha n’iterambere ry’umuntu n’igihugu.

Ubwo baganiraga na bamwe mubaba bafite aho bahuriye n’abakozi ndetse n’inzego zifite kurengera abakozi, iki kigo kivuga ko hari igihe umukozi agaragaraho kurushwa imbaraga n’akazi ariko ntibyitabweho ngo afashwe.Dr Yvonne Kayiteshonga we asanga abakoresha bagakwiriye kujya baha abakozi babo ikiruhuko igihe bumva batamerewe neza mu mutwe kuko bijya bibaho ko umuntu yumva mu mutwe bitameze neza kandi atarwaye iyo utamuretse ngo aruhuke uba uri kumwangiza kuko ashobora kuzagira ingaruka y’indwara zo mu mutwe.

Ibi byagaragajwe n’ubushakashatsi kukigero cya 70na 90% mubakozi ngo bitera ubuzima buke mumutwe, aha ngo biva kubibazo bito kugera ubwo binagera kubikomeye, Dr Jean Damascene Iyamuremye ushinzwe ubuvuzi bw’indwara zo mumutwe muri RBC aremeza ko stress itera ikibazo gikomeye cyo mu mutwe ku bakozi benshi.

Kuba ngo umukozi yaigira ikibazo cyo mumutwe ntabikurikirane nibyo ngo bivamo kugira indwara zo mumutwe, bigaragara ko yasa nkuwataye umutwe Dr Damascene yavuze ko iyo umukozi afite ikibazo cyo mu mutwe ntabyiteho bishobora ku muviramo indwara zo mu mutwe zikomeye ningombwa ko mu gihe yumvise atameze neza mu mutwe agomba kujya kubikurikirana agafata n’akaruhuko.

Mubushakashatsi bwakozwe murwanda ngo umuntu 1 kuri 4 aba afite ikibazo cyo mumutwe ariko ngo muri aba 80% baba ntakazi bafite naho mubakozi 1 kuri 5 nawe ngo abana niki kibazo.

Inkuru ya Assiat Mukobwajana.

Mwihangane ayamajwi ntabashije kuboneka

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU