Umva Radio

Abo mu muryango wa RWIGARA bongeye gusubizwa imbere y’ubutabera.

Yanditswe kuya 9-10-2017 saa 08:53' Print

Abantu bari benshi cyane mu cyumba cy’urukiko kuburyo hari abatabashije gukurikirana iby’uru rubanza rwatangiye guhera ku isaha y’i saa tatu za mugitondo kuri uyu wa mbere tariki ya 9 z’ukwezi kwa 10,ku nshuro ya 2 abo mu muryango wa nyakwigendera Assinapol Rwigara bagezwa imbere y’urukiko.

Byabaye ngomba ko benshi bakurikiranira hanze uru rubanza mu madirishya, imiryango y’icyumba cy’urukiko abandi ariko bashungereye hanze
Uru rubanza rukaba rwabereye i Nyamirambo ya Kigali ku rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge uru ni urubanza ubwarwo rwagaragaye ko rushobora kuba runakomeye bitewe n’impamvu zitari nke.

Mu mpande wabonaga abapolisi bacunze umutekano bikomeye ndetse muri sale y’urukiko ukabonamo abanyamahanga b’abadiplomate bakurikiye urubanza.
Umunyamakuru kandi yanabonye abandi banyamategeko bambaye impuzankano z’akazi kabo wabonaga aha ku rukiko nabo bashungereye icyumba bumva uko umunyamategeko Me. Buhuru Pierre Celestin wunganira abaregwa aburana uru rubanza hirya kandi kandi no ku nzitiro z’urukiko wabonaga abantu bashungere bashaka kureba ibijya mbere.

Abo mu muryango wa Rwigara Assianpol uherutse kwitaba Imana barimo umugore we Adeline Rwigara, umukobwa we mukuru Diane Rwigara hamwe na murumuna we Anne Rwigara barashinjwa ibyaha biremereye kandi byose ubushinjacyaha buvuga ko bigambiriye kutagirira neza ubutegetsi bw’u Rwanda.

Umunyamategeko Me. Buhuru Pierre Celestin wunganira abaregwa yatangiye urubanza agaragaza inzitizi zikomeye ko na n’ubu ubushinjacyaha butigeze bumushyikiriza dosiye yuzuye ikubiyemo kandi igaragaza ku buryo bwuzuye ibirego abo yunganira bashinjwa.

Ubushinjacyaha ariko bwavuze ko impamvu butigeze bubashyikiriza dosiye yose hari bimwe na bimwe bikiri mu bugenzacyaha iperereza
Bwavuze ko mu rwego rwo kubamenyesha ibyaha byo baregwa bwabahamagaye bukabibabwira ndetse bimwe na bimwe biri mu majwi bakabyumvishwa
Ubushinjacyaha buravuga ko uru ari urubanza ruri mu byihutirwa bikomeye kandi ko kurufataho umwanzuro bitagakwiye kuba birenza amasaha 72, baravuga ko kurusubika iminsi itanu ari ikosa rikomeye.

Adeline Rwigara umugore wa Nyakwigendera Assinapol Rwigara ubwo yahabwaga ijambi mu rukiko yatangiye avuga ko icyubahiro ari icy’Imana, ati ndabashimiye maze abantu bari aho batangira kujujura n’amarangamutima.
Adeline Rwigara yavuze ko na n’ubu batazi ibyo bashinjwa ariko ubushinjacyaha bwongera kuvuga ko nubwo batahawe dossiye yose ariko bamenyeshejwe iby’ingenzi byose.

Urukiko rwanzuye ko rushingiye ku bivugwa n’ababuranyi bombi nta kundi byagenda abaregwa dosiye yose batayihabwa niba hari ibikiri mu iperereza rwanzuye ko urubanza rusubikwa Me. Buhuru Pierre Celestin wunganira abo mu muryango we wanasabaga ko bahabwa dossiye n’igihe cyo kujya kuyiga ko bazagaruka mu rubanza ku itariki ya 11 z’ukwezi kwa 10 uyu mwaka.

Diane Rwigara w’imyaka 36 umukobwa mukuru wa Assinapol Rwigara wanashatse kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu ariko bikamunanira arashinjwa ibyaha birimo inyandiko mbimpano zirimo n’amasinya komisiyo y’igihugu y’amatora yavuze ko harimo n’abantu bapfuye bamusinyiye ashaka kwiyamamaza, arashinjwa kandi n’izindi nyandiko zirimo n’izo ngo yohereje ku kinyamakuru Jeune Afrique .

Madame Adeline Rwigara we ari nawe mubyeyi wa Dianne na Anne Rwigara arashinjwa ibyaha by’umugambi mubisha ku gihugu wo guteza imvururu hamwe n’imidugararo muri rubanda, Adeline we baranamushinja icyaha cyihariye cy’ivangura hamwe no gukurura amacakubiri urubanza rurakomeza kuri uyu wa gatatu ku cyemezo cy’iminsi 30 y’ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo.

Inkuru ya Jerome Uwiragiye

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU