Umva Radio

Minisiteri y’ubuzima irasaba abacuruza imiti ko bagomba kujya bayitanga bifashishije impapuro mpeshamiti(Ordonance)

Yanditswe kuya 6-10-2017 saa 12:55' Print

Bijya bibaho ko umuntu ashobora kugura umuti nta rupapuro mpeshamuti (ordonance) afite ibi ngo bishobora guturuka kukuba hatekerezwa ko kujya kwa muganga kuri bamwe ari uguta umwanya ndetse no gutakaza amafaranga bigatuma bagana aho bacururiza imiti,ibi ngo bishobora gutuma umuntu ahura n’ingorane zindi ziturutse kumiti yahawe muri ubwo buryo,Dr Muganga leymornd uhagarariye urugaga rw’abahanga muby’imiti aravuga ko ibyo bidakwiriye kuko haba hari imiti bisaba ko umurwayi ajya kwa muganga.

Ese ibi rimwe narimwe ntibishobora gutuma habaho ubucuruzi mu miti kuruta uko biba ubuvuzi ?Dr Leymond nanone yavuze ko rimwe na rimwe hari n’igihe usanga muri Pharmacie harimo abantu batabizobereyemo bikaba byatuma ataguha imiti ijyanye n’uburwayi bwawe.

Kuba gucuruza imiti byareberwa cyane mu bucuruzi kuruta uko byaba ubuvuzi ngo nibyo bivamo ingaruka ziterwa niyo miti, aha minisiteri y’ubuzima ishami rishinzwe za pharmacy ngo haribyo babwira abashoramari mu gucuruza imiti,Bwana Joseph Kabatende ukuriye ishami ry’amafarumasi muri minisiteri y’ubuzima yavuze ko aba bashora imari mu miti bagomba kumenya ko ibi atari ubucuruzi gusa ahubwo ari no gutanga serivisi z’ubuvuzi akabasaba kwitonda kuko ari ibintu bikora ku buzima bw’abantu.

Nyuma yibi hariho amategeko agenga akanahana ibinyuranije n’amategeko y’itangwa ry’imitinko mu itegeko nimero 47/2012ingingo yaryo ya 39 igena imitengire y’umuti harimo ko hakirwa hakanasesengurwa urupapuro mpeshamuti no kugira inama ugiye kuwuhabwa naho nimero 45/2012 mungingo ya 27rikagena ibihano.

Inkuru ya Assiat Mukobwajana.

Mwihangane ayamajwi ntabashije kuboneka

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU