Umva Radio

Ubwiyunge bw’abanyarwanda ni inkingi ikomeye y’iterambere

Yanditswe kuya 6-10-2017 saa 12:10' Print

Mu karere ka Kayonza mu Ntara y’Uburasirazuba habereye umuhango wo gusaba imbabazi ku bagize uruhare muri jenocide yakorewe abatutsi mu 1994 bazisaba abo bahemukiye ndetse ibi bigakorwa mu ruhame,ibi ngo bibaye nyuma y’amezi 6 aba bagororwa bigishwa ijambo ry’imana, gukiranuka imbere y’Imana,hagati yabo ubwabo ndetse no k’uwo bahemukiye.

N’inyigisho bahabwa n’umuryango Prison Fellowship Rwanda bakorera mu magereza atadukanye yo mu gihugu batanga izi nyigisho aha ngo ikiba kigambiriwe n’ukwimakaza umuco w’ubumwe n’ubwiyunge.

N’igikorwa kandi bavuga ko bituma umuntu wakoze icyaha abasha gukiranuka n’abo yahemukiye ndetse n’abo mu muryango bigatuma abasha kwatura mu ruhame akemera icyaha ndetse akabasha no kuzihabwa no gutanga amakuru amwe n’amwe aba yaragize ibanga nk’uko bamwe mu basabye imbababzi babigarutseho.

Muhire Louis Antoine komiseri w’iyi komisiyo yavuze ko iki gikorwa cyahuriranye n’icyumweru cyahariwe ubumwe n’ubwiyunge aho komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge ifite iyi gahunda mu nshingano igaragaza ko ubumwe n’ubwiyunge bukozwe neza ariryo mpfundo ry’iterambere u Rwanda ruri kuganamo.

Iyi gahunda y’umuryango Prison Fellowship Rwanda yo guhuza abagize uruhare muri jenocide yakorewe abatutsi mu 1994 ndetse n’abarokotse mu gukomeza umurongo w’ubumwe n’ubwiyunge watangijwe mu mwaka wa 2015 kuri ubu hakaba habarirwa abarenga ibihumbi 20 by’abagororwa bamaze kwemera icyaha ndetse bakatura bakagisabira imbabazi, ni igikorwa kuruhande rw’abasabwa imbababzi bagaragaza ko nabo bibabohora ngo kuko imiryango y’abafunze isigara ibijunditse bavuga ko aribo b’abafungishije.

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU