Umva Radio

Mu mihigo y’uturere Rwamagana yaje ku isonga naho Rubavu iheruka utundi turere

Yanditswe kuya 6-10-2017 saa 11:00' Print

Minisitiri w’intebe Dr. Ngirente Eduard ubwo yasomaga uturere twose muri rusange amanota dufite hamwe n’imyanya twagize mu bikorwa bijyanye n’imihigo y’umwaka washize.

Minisitiri w’intebe yavuze ku rwego rwa za minisiteri hamwe n’ibigo bifatanya ibikorwa bijyanye n’imihigo byeshejwe ku ijanisha rya 67,8% bivuye kuri 56,8% yagaragaje ko uturere muri rusange twesheje imihigo natwo ku ijanisha rya 78.2% mu gihe, mu mwaka wa 2015-2016 byari kuri 75% bavuze ko imihigo ireba imibereho myiza y’abaturage yeshejwe ku mpuzandengo ya 79%,ubukungu 76% naho imibereho myiza y’abaturage ku gipimo nacyo 71%.

Minisitiri w’intebe Dr. Ngirente Eduard yagaragaje zimwe mu impamvu zabaye nyirabayazana ku mihigo imwe n’imwe itarashyizwe mu bikorwa arizo kudahana amakuru hagati y’abayobozi, kudatanga raporo z’ibikorwa byakozwe ndetse no kudaha agaciro ibikorwa byagombaga gukorwa.

Ubwo umukuru w’igihugu Paul Kagame yashimiraga abayoboye uturere twaje mu myanya ya mbere tuyobowe na Rwamagana, Gicumbi ndetse na Huye, yumvikanye ashima ko hari intambwe ikomeye imaze guterwa mu rwego rw’imihigo n’uburyo igenda ishyirwa mu bikorwa yibukije kandi abayobozi ko abaturage guhabwa servisi ari uburenganzira bwabo akomeza anenga abayobozi badaha abaturage serivisi nk’uko bikwiriye.

Bimwe mu bikorwa bikomeye inzego za Leta zirimo minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu bagaragaje ibyagezweho mu mihigo y’umwaka wa 2015/2016 kandi byatumbagiye birimo imisoro yakusanyijwe kugera kuri miliyari zisaga 47 n’impuzandengo ya 98% gahunda zirimo ubutaka buhuje busaga hegitari miliyoni gahunda yo gutera amashyamba, kubaka ibikorwa remezo n’ibindi.

Haracyari ariko bimwe byari kuri gahunda ariko bikigaragara nk’ibisaba izindi mbaraga birimo nk’ingo zagejwejweho amashanyarazi zibarirwa ku bihumbi 99 nyamara imihigo y’umwaka yari yarateganyije ingo zisaga ibihumbi 170.

Hari kandi ibikorwa byo guha ingo amazi meza abaturage nabyo imibare ituzuye uko yagombaga.

Inkuru ya Jerome UWIRAGIYE

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU