Umva Radio

Urubanza rw’abo mu muryango wa RWIGARA rwagombaga kuburanishwa uyu munsi rumaze gusubikwa rukazasubukurwa nyuma y’amasaha 72

Yanditswe kuya 6-10-2017 saa 06:10' Print

Ahagana ku isaa ya sayine za mugitondo nibwo abagize umuryango wa nyakwigendera Asinapol Rwigara bagejejwe imbere y’urukiko rwisumbuye rwa nyarugenge , aho byari biteganijwe ko baburana ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo.
Uru rubanza rwari rwitabiriwe n’imbaga y’abaturage barimo n’abanyamahanga benshi.
Ubwo bagezwaga mucymba cy’iburanisha, Nshimiyimana Rwigara Dianne, murumuna we Uwamahoro Rwigara Anne ndetse n’umubyeyi wabo Mukangemanyi Rwigara Adeline, mbere y’itangira ry’urubanza nyirizina, babajijwe niba biteguye kuburana, ariko bo bavuga ko bidashoboka ko batangira kwisobanura kubyaha bakurikiranyweho batagira umwunganizi mu mategeko.

Urukiko rubabajije impamvu batamufite kandi bari bazi ko bagomba kuza mu rukiko , bavuze ko umwunganizi wabo atabashije kuboneka, ikindi kandi ngo ntibigeze bahabwa umwanya uhagije wo kuganira n’umwunganizi wabo kugira ngo bige urubanza.bityo banasaba ko uru rubanza rusubikwa ndetse bagahabwa n’igihe gihagije cyo guhura n’umwunganizi mu mategeko.

Urukiko rwabajije ubushinjacyaha uko bwakiriye icyifuzo cy’aba bakurikiranyweho ibyaha, ubushinjacyaha buvuga ko umwunganizi yari azi umunsi w’urubanza ahubwo ngo ubu ni uburyo bwo gutinza urunza. Gusa ariko ubushinjacyaha nabwo bwemeje ko abaregwa bafite uburenganzira bwo kunganirwa mumategeko, uburenganzira bemererwa n’ingingo ya 29 igika cya mbere cy’itegekonshinga risumba ayandi yose mu Rwanda.

Ubushinjacyaha nabwo bwatanze icyifuzo ko abaregwa batanga igihe ntarengwa baba biteguye kugaruka imbere y’urukiko kugira ngo iri subika ritazongera guterwa no kubura umwunganizi. Kuko ngo ibi byaba intandaro yo gutinza urubanza kubushake kandi ngo ibyaha bakurikiranyweho bikomeye.

Abaregwa babajijwe umunsi n’itariki bitarambiranye baba biteguye kuburana, bo bavuzeko batatanga igihe kuko ngo batajya bahabwa umwanya wo kubonana n’umwunganizi, ngo bige kurubanza.

Urukiko nyuma yo kumva ibyifuzo by’impande zombi, abaregwa n’ubushinjacyaha, rwavuze ko bitewe n’ibyaha abaregwa bakurikiranyweho, rutagomba kurenza amasaha 72 rutarasubukurwa. Bityo urukiko rwanzura ko uru rubanza rwimurirwa ku itariki ya 9 z’uku kwezi.

Ubwo batabwaga muri yombi, ku itariki ya 23 Nzeri 2017, Umuvugizi wa Polisi ACP Theos Badege, yari yatangaje ko ibyaha Diane Rwigara n’abo mu muryango we bakurikiranyweho birimo ibijyanye no gukoresha impapuro mpimbano no kunyereza imisoro ariko ko hiyongereho icyo gushaka guhungabanya umutekano w’igihugu.

Umuvugizi wa polisi y’igihugu yanemeje ko aba baregwa Bagaragaweho ibimenyetso by’ibikorwa barimo byo gushaka guhungabanya umutekano w’igihugu, ariko igikomeye cyane nyuma yo gukomeza gukurikiranwa badafunze, ni uko banze kujya bakorana neza n’ubugenzacyaha ku bushake bwabo. Ndetse ngo n’iyo bitabaga ubugenzacyaha bavugaga ibyo babajijwe byose. Ibi ngo ninabyo byateye ubugenzacyaha gufata umwanzuro wo kubata muburoko kugira ngo iki gikorwa cyashoboraga kubangamira iperereza kubyaha bari bakurikiranyweho byarimo n’ibyo kunyereza imisoro ndetse no kubangamira umutekano w’igihugu.

Umuvugizi w’ubushinjacyaha yabwiye igitangazamakuru gikorera hano mu Rwanda ko Diane wenyine akurikiranyweho icyaha cyo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano ,umubyeyi we Mukangemanyi Adeline we yihariye icyaha cy’ivangura no gukurura amacakubiri naho bose uko ari batatu bahurira ku cyaha cyo kugambirira guteza imvururu muri rubanda.

Inkuru ya David Nzabonimpa.

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU