Umva Radio

Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi iratangaza ko ubworozi bw’inkoko ubu bumaze gutera imbere cyane mu bigaragara.

Yanditswe kuya 4-10-2017 saa 12:38' Print

Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozo mu Rwanda kuri ubu ibimbare itanga ku musaruro cyangwa se ingano hamwe n’ibipimo by’ubworozi bw’inkoko iravuga ko byatumbagiye bikomeye nk’uko byatangajwe na Bwana Dr. Theogene Rutagwenda niwe muyobozi mukuru muri Minagri ushinzwe ubworozi hamwe n’ibikomoka ku matungo yavuze ko ubu ntakibazo gihari ku bworozi bw’inkoko.

Mu Rwanda, nta gihe kini kirashira mu gihugu aborozi b’inkoko bahuye n’ikibazo gikomeye cy’isoko ry’amagi biturutse ku ngamba z’indwara y’ibiguruka mu bihugu by’akarere, ariko twaganiriye n’umworozi wo mu karere ka Rwamagana atubwirako ubu icyo kibazo kitagihari ngo kuko ubuyobozi bwabafashije kugikemura.

Kuri ubu mu Rwanda nubwo minisiteri igaragaza ko muri rusange iki gice cy’ubworozi kiri gutera imbere, baravuga ko nubu 69% bacyorora izi nkoko mu buryo bwa gakondo, bitewe n’ inzitizi zikiri muri uyu mwuga arizo zo kubura ibiryo byo kuzigaburira ngo kuko ibiryo byazo byazamutse ariko hakiri gushakishwa umuti w’iki kibazo.

Mu Rwanda ubu harateraniye inama mpuzamahanga ihuje abarorozi b’inkoko ku rwego rw’isi mu gihugu Inkoko zorowe 40% nizo zonyine za kijyambere aborozi babarirwa muri 60% b’inkoko nabo ziracyari iza gakondo ikibazo cy’ibiryo byihariye inkoko zirya ubu minisitera iravuga ko bamaze kugera ku nganda zabyo 6.

Gusa ariko nabo ubu, baracyagaragaza ko umubare w’amaturagiro y’imishwi y’inkoko z’umunsi umwe mu gihugu ari ikigo kimwe gusa cya Rubirizi.
Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda iravuga ko guhera muri uku kwezi kwa cumi ari ho uru ruganda rwatangiye gukemura ikibazo cy’imishwi y’inkoko aborozi bakuraga mu mahanga.

Inkuru ya Jerome Uwiragiye

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU