Umva Radio

HCR ishami ry’u Rwanda ryatangaje ko ritazongera guha impunzi ibikoresho ahubwo rizajya riziha amafaranga bigurire ibyo bakeneye.

Yanditswe kuya 4-10-2017 saa 12:18' Print

Ubu buryo bushya bwo gutanga amafaranga ngo bugiye kugezwa ku mpunzi zibarizwa mu nkambi eshatu zirimo nyabiheke kigeme na gihembe, aho izi mpunzi ngo zizajya zimenyera ibikoresho byose zikenera muri aya mafaranga HCR iremeza ko ubu buryo buzatanga umusaruro ku mibereho y’impunzi ndetse bikanazifasha kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Iki cyemezo kandi kije cyunganira uburyo bwo gutanga amafaranga kumpunzi asimbura ibiribwa bajyaga bahabwa gusa arko kugeza ubu izi mpunzi zo ntizitinya kuvuga ko aya mafaranga adauhuye n’ibiciro kumasoko.

Naho ubuyobozi bwa HCR ubwo bwatangizaga ubu buryo bwo gutanga amafaranga kugira ngo izi mpunzi zihjye zigurira ibikoresho bitandukanye bakenera mu buzima bwabo bwa buri munsi, bahakanye ko izi mpunzi ntakibazo cy’ibyo kurya zifite kuko ngo amafaranga bahabwa ajyanye n’ibiciro by’ibiribwa ku isoko.

Ahmed Baba Fall ahagarariye HCR mu Rwanda yabitangaje muri aya magambo.
Iki gikorwa buri gihe kibanzirizwa no kwiga isoko, haba munkambi ndetse no munkengero, kugira ngo tweizere neza ko izi mpunzi zibona ibyo zihaha nyuma tuza gushyiraho ubu buryo bwo gushyiraho gahunda amafaranga mumwanya w’ibiribwa. Witekereza ko twabishyizeho gutyo gusa. Twabanje kureba uko isoko ryo muri iki gihugu rihagaze.

Imibare ya HCR iragaragaza ko kugeza ubu mu Rwanda habarizwa impunzi ibihumbi 170 zaturutse mu bihugu bitandukanye birimo u Burundi na Repubulika iharanira demokarasi ya kongo.. iki gikorwa cyo gutanga amafaranga asimbura ibiribwa, asanzwe ahabwa impunzi ibihumbi 72 ziba mu nkambi eshanu zicumbikiye abanyekongo mu Rwanda. naho iki cyo gutanga 2 800 ku muntu mugihe cy’amezi atatu ngo biratangirana n’uku kwezi.

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU