Umva Radio

Incike za jenoside ndetse n’abayigizemo uruhare bibumbiye mu itsinda Humura barakataje mu kwiyubaka bivuye ku bumwe n’ubwiyunge

Yanditswe kuya 4-10-2017 saa 11:56' Print

Ntibyoroshye kuba aba Banyarwanda b’incike za jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, mu myaka yabo y’izabukuru babasha kwakira ubuzima bukomeye, nyuma yo kwicirwa imiryango ,incuti n’abavandimwe bagasigara bateze ubufasha bwa leta, n’abagiraneza .

Gusa ariko muri uru rugamba rwo kwiyubaka, no kwigarurira icyizere, abo mu murenge wa Nduba ho mu karere ka Gasabo bibumbiye mu itsinda ryitwa Humura ngo ryabafashije kwigarurira icyizere.

Ibi kandi ni nabyo ngo byanatumye uwarokotse jenoside yirengagiza ibyo yakorewe n’uwamusize iheruheru, aho kumwishyuza imitungo ye yasahuye nyuma yo kumwicira umuvandimwe, ahubwo ngo kuri ubu akaba ariwe umutunze.

Naho imiryango yigenga ifasha muri iyi gahunda y’isanamitima irasaba ko inzego za leta nazo zashyira imbaraga muri iki gikorwa.

Eric Mahoro, ashinzwe ibikorwa muri Never Again Rwanda yavuzeko byaba byiza leta izanye politiki y’isanamitima ikegerezwa mu baturage kuko ari ingenzi,niba twifuza komora ibikomere ningombwa ko twegera abaturage kuko ibyo bikomere bikiri mu mitima yabo.

Uyu muryango never again Rwanda, uravuga ko mu myaka ibiri bamaze gukorera mu turere 12 tw’iki gihugu, aho bafasha abacitse ku icumu rya jenoside kuva mu gahinda ahubwo bakigarurira icyizere ari nako baharanira kwiteza imbere.

Inkuru ya David NZABONIMPA

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU