Umva Radio

PAC yongeye kubaza Kaminuza y’u Rwanda impamvu abarimu badahemberwa igihe

Yanditswe kuya 2-10-2017 saa 13:44' Print

Nyuma y’igihe inteko ishingamategeko y’u Rwanda komisiyo ishinzwe gukurikirana ibijyanye n’imikoreshereze y’umutungo wa Leta imaze ihata ibibazo by’imikoreshereze mibi y’umutungo wa leta ku bigo bya leta uyu munsi hari hatahiwe kaminuza y’u Rwanda ku kibazo cy’imikoreshereze mibi y’umutungo cyatumye hagenda habaho no kudahembera igihe abarimu kuburyo bamara amezi atatu badahembwa iki ni ikibazo cyabajijwe abayobozi ba Kaminuza y’u Rwanda kikaba cyanateje impaka nyinshi.

Kaminuza y’u Rwanda yasobanuye ko habaye ikibazo gikomeye cy’ingengo y’imari kandi ko kudahemba abarimu bifite nyirabayazana ngo kuko ingengo y’imari yahabwaga kaminuza yagabanutse n’ingaruka yagize ibyo byavuzwe byavuzwe na Dr. Charles Charles Muligande umuyobozi wungirije wa Kaminuza ushinzwe iterambere.

None ko abakozi ba kaminuza bataka imishara kandi bakaba basabwa umusaruro,Bwana Mulindwa Samuel umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’uburezi yasubije ko ikibazo cyatewe n’uko bahuje za kaminuza bigatuma amafaranga aba make bitewe n’abantu benshi bayahembwa mugihe kaminuza y’u Rwanda ikiri yonyine yabonaga ingengo y’imali ihagije yijeje PAC ko hari uburyo bari kubikurikiranamo ayo mafaranga akongerwa bityo abarimu bakabasha guhembwa neza.

Ubwo PAC, komisiyo y’inteko ishingamategeko ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’umutungo wa Leta yakiraga kaminuza y’u Rwanda amakosa n’ubundi kandi adafite itandukaniro kure muri raporo zabanje z’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta na n’ubu amenshi niyo akigaragara.

Kaminuza y’u Rwanda abadepite bayinenze bavuga ko nta buryo buhamye ifite bwo kumenya, ibirarane by’amafaranga abanyeshuri bayifitiye cyangwa se yo ibafitiye
Abadepite bavuze ko kaminuza y’u Rwanda umukozi utari uwayo yishyuwe amafaranga y’ubusa asaga miliyoni 170 amafaranga na nubu itaragaruza biciye kuri konti ya banki mpimbano.

Haracyari ikibazo kandi cy’uko ubu Kaminuza izamura abakozi bamwe mu mishara uburyo nabwo inteko ivuga ko budasobanutse usibye ibibazo nyirizina na kaminuza y’u Rwanda nayo ubwayo igaragaza nk’imbogamizi zikiyizitiye zirimo no kutihaza mu ngengo y’imari.

Ibirenze kuri ibi ku mpande zombi ni uko ingaruka impuguke zibibona mu ireme ricagase ry’uburezi abanyeshuri iyi kaminuza y’u Rwanda ishobora kuba ishyira hanze ku isoko ry’umurimo.

Inkuru ya Jerome Uwiragiye

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU