Umva Radio

COPEDU LTD yemereye abaturage bo mu Murenge wa Bumbogo ko igiye kuhashyira ishami ryayo

Yanditswe kuya 30-09-2017 saa 09:43' Print

Ni umuganda watangiye mu masaha ya saa mbili za mu gitondo, aho abakozi bacopedu ltd ndetse n’abaturage batuye mu kagali kangara, umurenge wa bumbogo, akarere ka gasabo baharuye umuhanda usanzwe ukoreshwa n’ababaturage.

Umuganda ukirangira, hakurikiyeho ibikorwa byokuganira n’abaturage kuri gahunda zitandukanye za copedu ltd ndetse n’izi gihugu.Abaturage bagaragaje ubushake bwo kumenya ibyo copedu ltd ikora ndetse hari n’abo twahasanze bamaze kugerwaho n’ibyiza bya copedu ltd bijyanye no kugurizwa.

Aba baturage b’I Ngara kandi bagaragaje ko bavunwa cyane n’ingendo zibajyana kimironko ku ishami rya copedu ltd mu gihe bakeneye service zitandukanye ; mu byifuzo byabo basabye ko babazanira ishami hafi aho.

Umamariya Caritas, uhagarariye ishami ry’ubucuruzi muri copedu ltd yavuzeko batunguwe no kubona abaturage b’Ingara banyotewe na service za copedu ltd maze abizeza ko mu minsi irimbere ikibazo cy’ishami kiribuze gukemuka.
Copedu ltd kandi yatanze ubwisungane bwo kwivuza kubantu 33 buhwanye n’amafaranga ibihumbi ijana by’u Rwanda.

Ishami rya kimoronko mu mashamiicyenda ya copedu ltd abarizwa mu mujyiwa Kigali niryo abaturage b’Ibumbogo bashobora kugeraho byihuse gusa mbere y’uko uyu mwaka urangira, copedu ltd irateganya gutangiza gahunda nshya y’abagents mu rwego rwo gukomeza kwegereza service z’abo baturage.

Inkuru ya Issiaka MULEMBA

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU