Umva Radio

PAC iravuga ko RDB yorohereza abashoramari b’abanyamahanga kuruta uko yorohereza abanyarwanda mu ishoramari

Yanditswe kuya 29-09-2017 saa 12:04' Print

Inteko ishingamategeko y’u Rwanda, itsinda rishinzwe gukurukirana ibijyanye n’imikoreshereze by’umutungo wa Leta PAC, bihanangirije ikigo cy’igihugu mu Rwanda gishinzwe iterambere RDB ko kigomba guhagarika uburyo giha amahirwe menshi y’inyoroshyo abashoramari b’abanyamahanga kurusha Abanyarwanda kandi byagakwiye kuba mu buryo bungana.

PAC yavuze ko amwe mu makosa akomeye harimo kuba iki kigo bigaragara ko cyashyize intera ikomeye hagati y’inyoroshyo zigenerwa abashoramari b’abanyamahanga n’abanyarwanda.

Bwana Nkusi Juvenal uyobora iyi komisiyo yavuze ko Leta y’u Rwanda kuri ubu itakaza amafaranga angina hafi miliyari 390 ku nyoroshyo zihabwa abashoramari b’abanyamahanga nyamara abanyarwanda bo bazikeneye ntibaggire icyo babona.
Depute Karenzi Theoneste aribaza ati abanyarwanda bo si abashoramari ?arasanga ibi ari ukwima agaciro abenegihugu aho avuga ko usanga abanyamahanga akenshi bakoresha y’inguzanyo bahabwa na Bank zo mu Rwanda nk’igishoro ariko ugasanga abanyarwanda bo babuze icyo gishoro kandi mugihe bazunguka inyungu zizagarukira u Rwanda kuruta uko abanyamahanga iyo bungutse usanga inyungu zijya iwabo.

Bwana Emmanuel Hategeka umuyobozi ushinzwe ibikorwa mu kigo cy’igihgu cy’iterambere RDB we yahakanye ko ntabusumbane buhari hagati y’abashoramari b’abanyarwanda n’abanyamahanga avuga ko bose boroherezwa kimwe.
Bimwe mu bibazo bindi abadepite basabye ikigo RDB kenshi gutangaho ibisobanuro bavuze ko iki kigo cyakoze igenamigambi ry’amasoko ariko, 67% byayo yose ntakorwe.

Abadepite bavuze ko iki kigo ibi byose cyabirenze kigatanga andi masoko atari kuri gahunda afite agaciro ka miliyari 10 aha Depute Nkusi Juvenal umuyobozi mukuru wa PAC, komisiyo y’inteko ishinga amategeko ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’umutungo wa Leta yavuze ko ibi bitazagira ingaruka kuri RDB ahubwo ari ikibazo cyateza ingaruka ku bukungu bw’igihugu.

Ibibazo by’imibare yerekana imikoreshereze y’amafaranga nayo idasobanutse abadepite basabye ko bikurikiranwa PAC kandi yasabye ko iki kigo gikurikirana imwe n’imwe mu mishinga y’abashoramari yandikishwa nyamara muri yo hari ishobora kuba nta musaruro ufatika itanga.

Inkuru ya Jerome Uwiragiye

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU