Umva Radio

Abaturage bitabiriye igikorwa cyo kwipimisha indwara zitandura baravuga ko bibafasha kumenya uko bahagaze

Yanditswe kuya 29-09-2017 saa 10:58' Print

Kuri uyu wa Gatanu mu mujyi wa Kigali mu masaha ya mbere ya saa sita, habereye igikorwa cyo gupima abaturage indwara zitandura zirimo diyabete, umutima n’amaso, abaturage benshi biganjemo abakora mu bigo bya leta na za minisiteri bari bitabiriye iki gikorwa cyo kwipimisha izi ndwara.

Bamwe mu baturage baganiriye n’umunyamakuru bari bitabiriye iki gikorwa bavuze ko banejejwe no kumenya uko bahagaze ndetse banahabwa inama za muganga bakomeje bavuga ko basanga iki gikorwa gifite akamaro kanini.

Gusa ariko bamwe mu baturage barimo urubyiruko batitabiriye iki gikorwa, nabo twaganiriye batubwira ko kwipimisha ari byiza ngo ariko ntacyo byaba bibamariye igiye ikibazo cy’ubukene kibugarije mu magambo yabo bavugaga ko umuntu atakwipimisha atariye.

Gusa ariko bamwe mu baganga batubwiye ko kwipimisha ari ingenzi cyane, ariko banavuga ko bidahagije kugira ngo umuntu amenye igisubizo ntakuka.

Icyegeranyo cy’ishami ry’umuryango WABIBUMBYE CYITA kubuzima cyo mu kwezi kwa gatatu kwa 2013 kiragaragaza ko indwara zitandura zirimo n’iyi y’umutima, kanseri, diabete ari indwara zikomeye kandi umuntu bana igihe kirekire.

Izi ngo zinahitana abati bake ku isi kuko imibare y’uyu muryango igaragaza ko izi ndwara zifite 63% y’imfu z’abatuye isi kumwaka. Izi ndwara zihitana abasaga miliyoni 36 buri mwaka. 80% y’izi mfu zibasira abatuye mubihugu bikennye.

Uyu muryango ukaba ugaragaza ko ibiyobyabwege bitandukanye, itabi, n’imirire mibi ari bimwe mubitera izi ndwara. Bityo bagasaba abaturage kwipimisha muburyo buhoraho nk’imw munzira yo kurwanya izi ndwara.

Inkuru ya David Nzabonimpa

Mwihangane ayamajwi ntabashije kuboneka

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU