Umva Radio

Minisiteri y’ubutabera irashima uruhare rw’imiryango itabogamiye kuri leta mu bucamanza

Yanditswe kuya 28-09-2017 saa 13:25' Print

Mu nama yahuje imiryango itari iya leta na minisiteri y’ubutabera, hagamijwe kureba uruhare rw’iyi miryango muguteza imbere ubutabera bunoze buhabwa abaturage.
Minisiteri y’ubutabera yemeje ko iyi miryango ifite uruhare runini mu butabera bw’iki gihugu, byumwihariko nyuma y’ibihe bikomeye bya jenoside yakorewe abatutsi mumwaka wa 1994.

Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya leta, Johnston Busingye yavuze ko uruhare rw’imiryango itabogamiye kuri leta mu kugirango ubutabera bugere kuri bose ni uruhare rushimishije cyane kandi ko buzafasha leta kugirango ubwo butabera bugere kuri bose bunoze ndetse bushimishije.

Nubwo iyi miryango ishimwa bidasubirwaho kuruhare rwayo mu butabera bw’iki gihugu, iyi miryango iravuga ko idakora inshingano yazo uko bikwiriye kubw’ibibazo by’ubushobozi bucye ibi umunyamabanga nshingwabikorwa w’iyi miryango. Bwana Silas Sinyigaya yabigarutseho avuga ko bataragera aho bashaka ngo bakore neza bahuje kubwo impamvu y’uko nta nkunga ihagije babona.

Naho ishami ry’umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane mu Rwanda, ntabwo ubona ubushobozi bucye bw’amafaranga nk’inzitizi mukazi k’iyi miryango nk’uko byatangajwe n’umuyobozi wa Transparence Rwanda Madame Ingabire Marie Immaculee avuga ko abahagarariye iyi miryango bagakwiye kwicara buriwese akibanda ku ntego ye akaba ariyo ashyiramo imbaraga atavangavanze ko byagira umusaruro ufatika.

Minisiteri y’ubutabera iravua ko kuba igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge kigeze kurwego rushimishije, baravuga ko iyi miryango yabigizemo uruhare rukomeye, kandi barizeza ko bazakomeza gukorana kugira ngo abanyarwanda bakomeze guhabwa ubutabera bunoze.

Inkuru ya David Nzabonimpa

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU