Umva Radio

U Rwanda rurasaba abashinjachyaha bo mu bihugu by’Afrika y’uburasirazuba gukurikirana abakekwaho jenoside

Yanditswe kuya 28-09-2017 saa 11:53' Print

Mu gihe mu Rwanda hateraniye inama y’abashinjacyaha bakuru b’ibihugu by’umuryango w’Afrika y’iburasirazuba ku ngamba zijyanye no kugenza ibyaha, ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda buravuga ko kuba hari abantu bakurikiranweho icyaha cya genocide na nubu bacyihishe mu bihugu by’Afrika y’iburasirazuba inzego z’ubushinjacyaha zaho zibigizemo uruhare aba bose bashobora gutabwa muri yombi.

Nan’ubu Leta y’u Rwanda urwego rwayo rw’ubushinjacyaha ntabwo buragaragaza neza ingano cyangwa umubare w’impapuro zita muri yombi abantu Leta ikekaho icyaha cya genocide bihishe mu karere ariko, baravuga ko bahari kandi aba bose baburiwe irengero.

Bwana Jean Bosco Mutangana umushinjacyaha mukuru wa repubulika y’u Rwanda yavuze ko muri iyi nama bagerageje kubwira abahagarariye ibihugu byabo gushyiraho ubushake bwo gukurikirana abanyarwanda basize bakoze jenoside bihishe mu bihugu byabo.

Iyi nama y’abashinjacyaha bakuru b’ibihugu by’umuryango w’Afrika y’iburasirazuba n’ababaherekeje mu Rwanda, abayitabiriye baraturuka mu bihugu nka Soudan y’epfo, igihugu cya Kenya, Tanzania , u Rwanda ndetse na Uganda, ariko nta mushinjacyaha w’u Burundi wari uhari.

Ubwo mu Rwanda hatangizwaga umwaka w’ubucamanza ubushinjacyaha bwumvikanye buvuga ko ubu hari dossiers zisaga 160 zoherejwe mu bihugu zihiga abakekwaho icyaha cya genocide ni icyaha inzego z’ubushinjacyaha mu Rwanda zivuga ko hakiri benshi mu karere ariko nubu baburiwe irengero.

Inkuru ya Jerome Uwiragiye.

Mwihangane ayamajwi ntabashije kuboneka

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU