Umva Radio

FAO iravuga ko ibishanga byo muri Rulindo bishobora kubera isomo amahanga n’abanyarwanda.

Yanditswe kuya 28-09-2017 saa 11:06' Print

Mu kwezi kwa munani ubwo Isango Star yasuraga abaturage bo mu murenge wa Ngoma akarere ka Rulindo ho mu ntara y’amajyaruguru yasanze bafitanye amakimbirane hagati yabo ,wasac ndetse n’abahinga igihigwa cya stevia mu gishanga gihereye muri uwo murenge ndetse gicamo umugezi wa Yamve bivugwako ariwo soko y’amazi akoreshwa mu mujyi wa Kigali.

Uku kutumvikana ngo byaterwaga n’uko abo baturage bakeneraga amazi buhiza imyaka yabo,ngo ndetse n’igihingwa cya stevia nacyo gikeneye andi ugasanga na wasac itifuza ko amazi ajyanwa mu mujyi wa Kigali yangirika cyangwa akaba make.
Kuri ubu umuryango uharanira kurengera ibidukikije no guteza imbere ubuhinzi APEFA kubufatanye n’ Umuryango mpuzamahanga wita ku biribwa FAO bubakiye aba baturage ibidamu bigera kuri 4 bifite ubushobozi bwo kubika metero kube 1000. ikidamu kimwe kikaba gishobora kuhira muri m200 aharambuye ndetse ni 150 ku mpinga.

Nzabonimpa Oscar umuyobozi wu muryango APEFA avuga ko usibye no gukemura ikibazo cyari muri iki gishanga ibi ngo ni mu rwego rwo gufasha aba bahinzi bato kwiteza imbere niyompamvu abagenerwa bikorwa bahinga muri iki gishanga nabo bemeza ko hari umusaruro biteze mu bihe biri imbere ndetse ko n’ibyo bagemuriraga isoko ry’i Kigali nabyo bigiye kwiyogera.

Kuruhande rw’umuryango mpuzamahanga wita kubiribwa FAO wo uvuga ko ibi bikorwa mu gihe hari umusaruro ugaragara byaba byatanze ibi bishobora gutuma aka gace kaba ishuri ku Rwanda ndetse ibi bikaba kandi byagarutsweho na Ruhiza Jean Boroto ushinzwe igice gikurikirana ubutaka n’amazi mu muri FAO ubwo yagiraga ati

Iyi projet yatangiye mu mezi nka 3 ashize ibidamu 4 byarubatswe kuhira byaratangiye nibiramba fao ndetse n’abandi bafatanyabikorwa bazagaruka hano kugirango ibizaba byaragezweho bikomeze ndetse binakure kuburyo mu bihe biri imbere haza n’ibindi bidamu 40 ndetse tunazane n’abandi bantu hano baba abanyamahanga ndetse n’abo mu Rwanda baze kwigira ibiri gukorerwa hano.

Gusa nubwo aba bahinga mu bishanga basa nkaho babonye igisubizo ,abakorera uyu mwuga ku mpnga bo baracyagaragza imbogamizi ku mwero w’ibihingwa byabo kubera ibura ry’amazi.kuri ibi umuryango APEFA ugaraza ko uko ubushobozi buzagenda buboneka nabo babzagerwaho.

Inkuru ya UWE Herve

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU