Umva Radio

EUCL iratangaza ko kuba iki kigo cyaragiye gihindurirwa amazina biri mubyagiye bigiteza igihombo

Yanditswe kuya 27-09-2017 saa 13:08' Print

Uyu wari umunsi wa kabiri ubwo ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu cyari cyitabye inteko ishingamategeko umutwe w’abadepite, muri komisiyo ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’umutungo wa leta.

Ishami ry’iki kigo rishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi niryo ryatanze ibisobanuro ku makosa akomeye yatikije miliyari nyinshi mubikorwa bitigeze bigaragara.
Muri yo harimo kuba iki kigo cyaraguze ibikoresho bya miliyari 729 ntibikoreshwe ndetse byinshi muri byo ngo nyuma y’imyaka 3 byapfiriye mububiko,hari kandi imyenda yagaragajwe n’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta, igera kuri miliyari 22 iki kigo gifitiwe n’ abantu ndetse n’ibigo, ariko iki kigo cyo cyikemera miliyari 8 zonyine.
Aba ni abayobozi b’iki kigo bafatanya gutanga ibisobanuro by’aya makoza.

Iki ni kimwe mu bisubizo bitigeze binyura na gato abagize inteko ishinga amategeko aribo depite Nkusi Juvenal na Jean tierry GATABAZI naho depite Murumuna wabo cecile we arasaba minisiteri zifite aho zihuriye n’iki kigo ko zakagombye kugira uruhare rufatika mu gukemura iki kibazo.

Uwari uhagarariye minisiteri y’imari n’igenamigambi yemeje ko ibibazo nk’ibi bagiye kubikemura burundu kandi mugihe cya vuba.

Mu rwego rwo kugabanya amakosa yisubiramo, iki kigo cyasabye ko bagirana ibiganiro n’inzego zitandukanye bagakurirwaho amakosa yakozwe n’iki kigo ubwo cyari kitarahindyra amazina. Gusa ariko nta buryo bwumvikanyweho bwo kugaruza imari ya leta yakoreshejwe nabi.

Inkuru ya David Nzabonimpa

Mwihangane ayamajwi ntabashije kuboneka

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU