Umva Radio

Inama y’igihugu y’abagore iranenga ababyeyi kudafata inshingano z’umubyeyi ku bana babo.

Yanditswe kuya 12-09-2017 saa 10:02' Print

Umubare w’abana babakobwa bacikisha amashuri bitewe no gutwara inda zitateganyijwe ukomeje kwiyongerera rimwe narimwe ngo usanga biterwa nababyeyi batita ku nshinga uko bikwiye. Ntibagenere abana babo umwanya bagomba ngo bamenye icyo bakeneye ndetse ngo banabagire inama uko bakwitwara Mugihe bahuye nibishuko.rimwe ngo izi nda zitateganyijwe abana babangavu batwara zishobora guturuka no kumyitwarire mibi yababyeyi cyane cyane iyo babana batumvikana.

Umuhoza Aurore uhagarariye inama y’igihugu y’abagore yatangarije isango Star ko iki kibazo cyo gutwara inda ku bangavu gihangayikishije cyane inama y’igihugu y’abagore ndetse n’ababyeyi ariko nanone yanaboneyeho no kunenga ababyeyi bamwe na bamwe badaha umwanya abana babo kugirango babashe kubitaho ibyo nabyo yabyise ko ari uruhare rw’ababyeyi bamwe na bamwe.

Twegereye bamwe mu barezi batubwira ko uruharere runini ruturuka kubabyeyi kugirango aba bana babakobwa batware izo nda zitateganyijwe ngo kuko ababyeyi ubu basigaye bahugiye mumurimo yabo ntibabonere abana babo umwanya.ariko nanone ngo hari nababyeyi bitwara nkabana kuburyo udashobora gutandukanya umwana na nyina ntawagira undi inama.ariko ngo ababyeyi bagiye bitabira iyi gahunda ya leta yumugoroba wababyeyi bakigirmo byinshi.ngo kuko mu kagoroba kababyeyi ariho ababyeyi bagnirira ndetse bakanahug urana.

YANKURIJE ERENESTINE umurezi mu kigo cyamashuri cya kabusunzu yatubwiye ko hari ababyeyi usanga nabo bameze nk’abana ugasanga yarabyaye umwana ariko nawe adashoboye kumuha uburere kuburyo usanga wa mwana yarakuze atiyumvamo nyina ntabe yamwubaha nk’umubyeyi we kuko yakuze amumenyera. kuri we asanga akagoroba k’ababyeyi kagiye kitabirwa byafasha mwene aba babyeyi mu gufata inshingano ku bana babo.

Abarezi bavugako muri rusange biteguye gukomeza gufasha leta mu kurwanya iki kibazo giteye inkeke nk’uko n’ubundi basanzwe babikora ari nako kazi kabo.
Hari ababyeyi usanga inshingano zabo barazeguriye abokozi bo murugo bityo.abana ntibabone uko bishyikira ku babyeyi babo ariko ngo iki kibazo kikaba kigiye guhagurukirwa.Ibi bije nyuma yuko bushakatsi bwakozwe nimiryango iharanira uburenganzirabwikiremwa muntu bugaragaje ko umubare yabana baterwa ind uri hejuru ya 50%.

Inkuru ya Claudette Nsengimana

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU