Umva Radio

Minisiteri y’umurimo ntivugarumwe n’urubyiruko rutarangije amashuri ruvuga ko rutitabwaho

Yanditswe kuya 12-09-2017 saa 03:53' Print

Ni kenshi havugwa ubushomeri bwugarije urubyiruko, akenshi hakumvikana ko imibare y’abarangije amashuri na za kaminuza aribo baboshywe n’iyi ngoyi y’ubushomeri kurusha ikindi cyiciro icyari cyo cyose cy’abanyarwanda, bityo hakavugwa ingamba zitandukanye zigamije kurandura burundu iki kibazo murubyiruko zirimo gahunda ya leta yo guhanga imirimo 200,000 kumwaka, ndetse no kugana ibigo bishinzwe kubafash amuburyo butandukanye.

Ibi bikaba bituma bamwe mu rubyiruko rutarangije amashuri, bavugako iyo bumvise imvugo z’abategetsi kuri iyi ngingo y’ubushomeri bo ngo ntibiyumvamo, kandi nabo bakabaye bitabwaho nk’abandi kurundi ruhand minisiteri y’umurimo iravuga ko uru rubyiruko rwitabwaho nk’abandi ahubwo ngo bafite ikibazo cyo kudasobanukirwa bimwe mubibagenewe.

Bwana Mwambari Faustin umuyobnozi mukuru w’agateganyo w’ishami rishinzwe guteza imbere umurimo muri iyi minisiteri yavuze ko ibyo uru rubyiruko rutarangije amashuri ruvuga ko rudahabwa agaciro ataribyo kuko gahunda za leta zo guhanga imirimo itarobanura ngo imirimo igomba guhangwa n’abize gusa akomeza avuga ko ahubwo iyo urebye ijanisha usanga urubyiruko rutize nirwo rufite umubare muke cyane kubadafite imirimo.

Ese gahunda yo guhanga imirimo yaba itanga ikihe cyizere kuri iyi gahunda yo guhangana n’iki kibazo cyugarije urubyiruko ?.

Kugeza ubu iyi minisiteri iremeza ko ubushomeri mu banyarwanda bose buri kuri 2%, bukaba kuri 14.3% ku rubyiruko rwarangije amashuri makuru na kaminuza naho urubyiruko rutagize amahirwe yo kuminuza ubushomeri bwabo buri kuri 3.3%
Inkuru ya David Nzabonimpa

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU