Umva Radio

Minisiteri y’uburezi iravuga ko ireme ry’uburezi ryifuzwa rishingiye ku muco wo gusoma

Yanditswe kuya 8-09-2017 saa 10:43' Print

Biravugwa kenshi ko uko imyaka igenda ari nako hirya no hino mu gihugu bamwe mu bana usanga barangiza amashuri atandatu abanza ariko no gusoma neza inyandiko ziri mu Kinyarwanda ururimi kavukire bikiri mu gicuku.

Bwana Isaac Munyakazi umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye yavuze ko mu mpinduka zikenewe muri minisiteri y’uburezi ni ireme ry’uburezi ryifuzwa iryo reme rika ritangirira ku mwana ukiri muto ndetse n’uburyo ategurwa kandi gutegura neza umwana ukiri muto ni ukumwigisha gusoma ibi rero si uruhare rwa minisiteri gusa ahubwo ni urw’umubyeyi n’umurezi ndetse na minisiteri ibi yabigarutseho ubwo iyi minisiteri yizihizaga umunsi mpuzamahanga wahariwe kumenya gusoma.

Imibare kugeza ubu itangwa na minisiteri y’uburezi ku muco wo gusoma mu gihugu iravuga ko nibura bimaze kugera kuri 70% intumbero ihari muri 2024 bikaba 100%.
Ku ruhande rw’abana bato bakeneye ubumenyi bwimbitse ku muco wo gusoma minisiteri yavuze ko hashyizweho ingamba zirimo no kuba ubu ingengo y’imari igenerwa uburezi mu kugura ibitabo 20% by’aya mafaranga ashyirwa mu bitabo abana bigiraho gusoma.

Hirya no hino mu miryango ariko naho haracyavugwa ibibazo birimo n’ibishingiye ku mibereho itari myiza kandi nayo ishobora kuza nka nyirabayazana za hafi kuri uyu muco w’abana kudasoma.

Bwana Alex Alubisia uyobora umushinga uterwa inkunga n’Abanyamerika Murekedusoma yagize icyo avuga mu magambo ye ati Yego tugomba nabyo kumenya uko hanze biba bimeze. Turacyafite imiryango itari mike ikennye kandi idafite nibyo bintu byo gusoma, urumva baba biberaho bashakisha ikibatunga.

Hari ubushakashatsi twakoze umwaka ushize ababyeyi batubwira ko rwose uwo myanya wo kubwira abana gusoma ntawo, ubu noneho turi gukora ubundi bushakashatsi ku mpamvu uwo mwanya utaboneka. Turibaza nimba baba bari gushakisha imibereho, gusa ndatekereza ko kuri ibi leta y’u Rwanda iri gushyira imbaraga mu bijyanye no kwihaza mu mirire, imishinga y’amazi, ubuzima bwiza kandi ibi byose ni ibikemura ikibazo.

Umuco wo kudasoma mu Rwanda abakora ubucuruzi bw’inzu z’amasomero nabo baravuga usa n’udahari ibikorwa byibanzweho bijyanye no kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kumenya gusoma mu Rwanda ubwo byabaga nubundi harimo n’amarushanwa y’abana bato basoma inyandiko zijyanye n’ururimi rw’ikinyarwanda, insanganyamatsiko ku rwego rw’isi iragira iti kumenya gusoma ariko mu isi igezweho.

Inkuru ya Jerome UWIRAGIYE

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU