Umva Radio

Abamotari ntibemeranywa na MINICOM kw’ikemurwa ry’ibibazo biri mu makoperative yabo

Yanditswe kuya 6-09-2017 saa 10:23' Print

Amakoperative y’abatwara abantu n’ibintu mumujyi wa Kigali bazwi nk’abamotari, bagiye bavugako bakwa amafaranga y’umurengera, yitirirwa ko agamije iterambere ry’amakoperative yabo. Ariko benshi muri bo bakavugako batajya bamenya icyo umusanzu wabo ukora kandi badasiba kuyatanga.

Iki kibazo kimwe n’ibindi byose bishingiye kumicungire n’imikoreshereze y’umutungo ikemangwa, ibi byatumye ku itariki ya 28 /3 2017 iki kibazo kigezwa no munteko ishinga amategeko y’u Rwanda,umutwe w’abadepite, abayobozi munzego zirebwa n’iki kibazo nabo bemeje ko amakoperative atunze abayobozi bayo ariko kandi banemeje ko bagiye kubikemura.

Nyuma y’aya mezi asag atanu twaganiriye na bamwe muri aba bamotari batubwira aho ibibazo byabo bigeze bikemuka, n’aho amakoprative yabo amaze kubageza kubwo kuba uru ruhuri rw’ibibazo biri muri uyu mwuga bimaze imyaka itari mike, ndetse n’inzego zitandukanye zaragiye zemezako ibi bibazo muri uyu mwuga bigiye kuba amateka, ariko kugeza ubu bikaba bisa n’ibyananiranye, minisiteri y’ubucuruzi n’inganda yo yemeje ko kubufatanye n’inzego zose bireba iki kibazo cy’imikorere y’amakoperative kigiye kuva munzira mugihe gito.

Bwana Vincent Munyeshyaka minisitiri w’ubucuruzi yatangarije abaturage ko icyo abona gitera iki kibazo cyane cyane ari ubuyobozi bubi buba buyoboye ayo makoperative anabizeza ko mu gihe gito cyane iki kibazo kiraba gikemutse.

Nyuma y’iri jambo rya minisitiri risa n’iritanga ihumure kuri aba bamotari, bo ngo ntabwo ariko babibona bakomeje bavuga ko ngo iki kibazo kitazapfa kurangira kuko ngo kimaze igihe kirekire cyane.

Aba bamotari bo baravuga ko bajya muri aya makoperative, benshi muri bo bita baringa cg amahahiro kuri beneyo, kugira ngo babone uko bakora. Bagasabako hari service zimwe zakurwa mumaboko y’aya makoperative, kuko ngo usibye ko bibatra ubukene, ngo ni nakimwe mubibatera guhora bafatirwa mumakosa. Bakanavugako imikorere y’aya makoperative yagenzurwa bikomeye n’inzego za leta kuburyo buhoraho.

Inkuru ya David Nzabonimpa

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU