Umva Radio

Abanyarwanda birukanwe muri Tanzaniya batuye i Mayange ya Bugesera baravuga ko ubu babayeho neza cyane ntakibazo

Yanditswe kuya 5-09-2017 saa 10:52' Print

Haraciye imyaka igera hafi kuri itanu ubutegetsi bwa Leta ya Tanzania bufashe icyemezo cyo kwirukana bidasubirwaho impunzi zose z’Abanyarwanda iki gihugu cyavuze ko bahabaga binyuranye n’amategeko. Ntabwo byari byoroshye ku miryango nk’iyi irimo n’abavukiye hanze y’igihugu ariko ubu barashimira leta ibyo yagiye ibakorera.

Ariko nubwo bimeze bameze neza ubwo twageraga aha mu mudugudu w’ abavuye muri Tanzania i Mayange bamwe muri bo baracyafite ibisigisigi byo kuba barirukanwe hutu huti umwe mu basaza twasanze aha w’imyaka 65 we yatubwiye ko ajya kuva aho muri Tanzaniya bamufatiye mu nzira bakamujyana uko yaba umugore,abana, imitungo ibi byose byasigaye iyo.

Hano i Mayange abenshi muri abo birukanywe Tanzania babwiye Isango Star ko ubu bishimye ntakibazo bafite,bavuga ko borejwe inka bahabwa amasambu ubu bakaba bahinga bakeza ntan’ikibazo cy’inzara bafite.

Muri rusange uyu mudugudu wa Mayange watujwemo Abanyarwanda birukanywe mu gihugu cya Tanzania ariko, ku rundi ruhande hakanatuzwa n’abandi bari basanzwe batishoboye bo batubwiye ko nubwo bahatuye ariko babayeho nta sambu kandi hakabamo na zimwe muri gahunda zigenerwa ab’uyu mudugudu bo ntizibagereho.

Madame Umutesi Florence niwe munyamabanga nshingwabikorwa w’akagali ka Gakamba ari nako gaherereyemo umwe midugudu y’Abanyarwanda birukanywe mu gihugu cya Tanzania yakomeje avuga ko hari abaturage mubari basanzwe baba muri uwo mudugudu mbere y’uko hatuzwa abirukanywe muri Tanzaniya bagiye bagurisha amasambu yabo bigatuma batabona uko bahinga iki akaba ari ikibazo gikomeye kugikemura.

Usibye kuba abaturage birukanwe mu gihugu cya Tanzania bamwe muri bo na n’ubu bavuga ko bahataye imitungo yabo nk’aba ba Mayange ya Bugesera bo babwiye Isango ko nubwo gutangira bundi bushya byo bitari byoroshye ariko ubu ubuzima busa n’ubumaze gushing imizi

Inkuru ya Jerome Uwiragiye

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU