Umva Radio

RSB yashyizeho gahunda yise zamukana ubuziranenge mu rwego rwo guteza imbere inganda nto n’iziciriritse.

Yanditswe kuya 4-09-2017 saa 10:44' Print

Mu rwego rwo kurengera umuguzi ndetse no kuzamura u rwego rw’ubuziranenge mu gihugu,ikigo k’igihugu gitsura ubuziranenge RSB kikaba cyaratangije gahunda bise zamukana ubuziranenge igamije gufasha inganda nto n’izicirirtse zikora ibikomoka ku mata,imboga n’imbuto ndetse n’ibikomka ku nyama gutuma ibicuruzwa byabo bigera ku isoko byujuje ubuziranenge.

Iyi gahunda itangijwe nyuma y’aho muri ibyo bigo ibyanditswe bidafite ibirango by’ubuziranenge bibarirwa ku mpuzandengo irenga 60%,iyi gahunda ngo yazamukana ubuziranenge ngo ikaba igamije kwegera ibyo bigo bakabikangura ndetse bikanashyirwa mu byiciro hashingiwe ku kigero cy’ubuziranenge biriho batagamije kubihagarika ngo ahubwo ari kugirango bamenye aho bahera babifasha kugirango nabo babone ibyemezo by’ubuziranenge.

Zimwe mu mpamvu zigaragzwa n’ikigo RSB zituma ibi bigo bititabira kwaka ibyemezo by’ubuziranenge ngo akenshi biterwa n’igiciro banyiri ibi bigo bavuga ko biri hejuru,umuyobozi mukuru w’ikigo RSB Murenzi Raymond, avuga ko ibi byatumanga ibyinshi muri ibi bigo bikora bisa nkibyihishe gusa ngo iyi gahunda barifuza kubifasha bikava muri ubwo bwihisho.

Gusa nubwo iki kigo gisa nkigishyira imbaraga mu gufasha ibyo bigo kubona ubuziranenge bw’ibicuruzwa byabo,kurundi ruhande bisa nkaho mu gihe havutse ibindi bigo bikora majyendo bigashyira ibicuruzwa byabo ku isoko n’ubundi abaguzi bazakomeza kubihaha,ibi bigaterwa nuko bamwe mu baturange kubwabo ngo badasobanukiwe ubuziranenge icyo aricyo.

Bamwe mu banganiriye n’isango star ku bwabo ngo ubuziranenge babupimira ku ngaruka bahura nazo,ngo kuko hari nibyo babona biriho ibirango by’ubuziranenge nyamara kurundi ruhande ngo bigira ingaruka mbi ,ku bwabo bakavuga ko inzego zo hejuru zabegera zikabafasha gusobanukirwa neza.

Iyi gahunda ya zamukana ubuziranenge ikaba itegenyijwe gutagira na nuku kwezi kwa 9 igakorwa muri iyi ngengo y’imari ya 2017-2018,ikaba izibanda cyane ku bigo bifite aho bihurira n’ibiribwa,aha akaba arinaho abaturange bavuga ko bagakwiye gusobanurirwa by’imitse ibinjyanye n’ubuziranenge ngo kuko akenshi ingaruka nibo zigeraho.

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU