Umva Radio

Abaturage barasaba minisiteri y’uburezi kudakomeza guhuzagurika ngo kuko aribyo byangije ireme ry’uburezi

Yanditswe kuya 2-09-2017 saa 07:19' Print

Nyuma y’aho kuri uyu wa kane Perezida Paul Kagame asabye abaminisitiri barahiriye inshingano nshya guhindura ibitagenda, bamwe mubaturage bo mumujyi wa Kigali batubwiye ko minisiteri y’uburezi ikwiriye guca akajagari munteganyanyigisho, na ruswa igaragara mu itangwa ry’akazi.

Ibi bibaye nyuma yo kwakira indahiro z’abaminisitiri, umuhango wabaye kuwa kane w’iki cyumweru, perezida paul kagame, yagarutse kubibazo we avuga ko bimaze igihe kinini bizwi, birimo kuba abayobozi bamwe batumvikana kandi bafite inshingano zimwe, kugeza kurwego badashobora no kuvugana agaruka no kubibazo byagiye bigaragara muri minisiteri zitandukanye, aho yakomoje kuri minisiteri y’ubuzima n’iy’ubuhinzi n’ubworozi, asaba abarahiriye iyi myanya kunoza imirimo bashinzwe.

Muri izi minisiteri zasabwe kwivugurura, na minisiteri y’uburezi, nka rumwe munzego zagaragayemo uruhuri rw’ibibazo mu myaka myinshi ishize, birimo ihindagurika ry’integanyanyigisho, ibikoresho by’ikoranabuhanga byapfiriye mububiko, hakaba n’ikibazo gikomeye umushahara udahagije kubarimu mubyiciro bitandukanye, ibitabo binshi byuzuyemo amakosa agaragara imburagihe, hari kandi n’ikibazo cy’abanyeshuri barangije amashuri barihiwe na leta, nyuma bagasabwa gusubira kwiga kuko ibyo bigishijwe ntakamaro bigira.

Hari kandi ubumenyi budahagije kubarangiza amashuri y’ibyiciro bitandukanye, hagaragaye kandi ihagarikwa ry’amashami amwe n’amwe yo mumashuri makuru, n’ibindi byinshi byose bihurira kucyiswe uburangare mumicungire y’umutungo wa leta.
kubw’ibi byose, muri uyu muhango wo kurahira kw’aba baminisitiri, Perezida kagame n’umubabaro mwinshi yagize ati"ndifuza kubona hari byinshi cyane bihinduka mu burezi ati ntabwo tubasaba ibyo mudafite ahubwo turabasaba ibyo mufite aribyo kwicara mukaganira nk’abayoboye ministeri y’uburezi mukajya inama ibitari ku murongo mukabishyira ku murongo ibi ntabwo ari ibintu byabananira kuko bitabasaba ubundi buterankunga buhambaye uretse kwicarana mugakemura ibibazo biri mu burezi.

Nyuma y’iri jambo ry’umukuru w’igihugu, ritanga icyizere ko ibi byose bigiye gukemuka, bamwe mubatuye mumujyi wa Kigali biganjemo urubyiruko rwiga mumashuri makuru na kaminuza batubwiye ko iyi minisiteri y’uburezi igomba kwicara igakemura ikibazo cy’ibintu birimo bigaragaza guhuzagurika barasaba minisiteri ko igomba kwirinda guhuzagurika haba mu bayobora iyi minisiteri ndetse n’abategura integanyanyigisho.

Aba baturage baremeza ko ireme ry’ubuirezi ryitaweho, byabafasha no guhangana ku isoko mpuzamahanga ry’umurimo ibi kandi ngo byanabafasha kwihangira imirimo ifatika bityo bakaba batanga n’umusanzu wabo mukubaka igihugu.

Inkuru ya David Nzabonimpa

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU